Trump na Biden bahanganye imbonankubone mu kiganiro cyamaze isaha

Sangiza iyi nkuru

Joe Biden na Donald Trump bahatanira kuyobora Amerika ejo kuwa Kane bateranye amagambo imbonankubone mu kiganiro cyamaze isaha.

Aba banyacyubahiro bakimara kwinjira ahabaraga ibiganiro, Abanyamakuru bahise ako kanya batangira kubabaza ibibazo byibanze ku ubukungu bw’igihugu, ibibazo by’abimukira binjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku buryo bunyuranyije n’amategeko, n’intambara zo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati.

Ku by’ubukungu, Biden yavuze ko yasanze bwarasenyutse ageze ku butegetsi mu 2021,

Ati: “Trump yitwaye nabi cyane mu gihe cya Covid-19.”

Yakomeje asobanura ko guverinoma ye yihutiye gusubiza ibintu ku murongo.

Umukandida Trump we yahise yemeza ko akiri ku butegetsi Amerika yagize ubukungu butarabaho mu mateka, by’umwihariko ko ibiciro bitari bikabije kw’isoko.

Biden: “Ubukungu bwigiriye ku baherwe gusa.” Bateranye amagambo ku madeni y’igihugu, umwe avuga ko ku butegetsi bw’undi ari ho yiyongereye cyane.

Impaka zakomereje ku burenganzira bwo gukuramo inda ku bushake aho Trump yavuze ko ageze ku butegetsi atakuraho itegeko ryemerera abagore gukoresha imiti yo gukuramo inda.

Ni mu gihe Biden avuga ko Trump afite uruhare ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo gusesa itegeko ryahaga abagore uburenganzira busesuye bwo gukuramo inda ku bushake.

Nahi ku birebana n’abimukira baza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika binyuranyije n’amategeko, Biden avuga ko afatanyije n’inteko nshinga amategeko gutegura itegeko rishyira mu buryo uko ikibazo kigomba kubonerwa umuti.

Naho Trump ashinja Biden ko yafunguriye imipaka “abicanyi baturuka mu mahanga.”

Ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine no mu burasirazuba bwo hagati, Trump avuga ko iyo Amerika iza kuba ifite umukuru w’igihugu w’igitinyiro nkawe, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atari guhirahira atera Ukraine, na Hamas itari gutera Isiraheli.

Naho Biden, ati: “Ntimuzi ibyo Trump yakoreye Ukraine? Yabwiye Putin ngo ushobora kuyikorera icyo ushaka, Bwarakeye koko arayitera.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *