Rayon Sports igiye kurangizanya na Paplay

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi Rukundo Abdulrahman Paplay ukinira Amagaju FC ategerejwe mu Rwanda mu biganiro byanyuma na Rayon Sports.

Uyu musore wari warasubiye iwabo biteganijwe ko aragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu biganiro byo kuba yasinyira Rayon Sports.

Rukundo wari kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane gusa bikaza guhinduka ashobora kurara asinyiye Rayon Sports kuko iby’ibanze bamaze ku yumvikana.

Amakuru avuga ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Amagaju FC uyu musore yakiniraga kugira ngo babe bamusinyisha.

Biteganyijwe ko Rukundo Abdulrahman Paplay arahabwa amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *