Myugariro Alioune Souané w’umunya-Senegal umaze iminsi igera kuri ine mu Rwanda aho yaje kurangizanya n’ikipe ya APR FC, yatsinze ikizamini cy’ubuzima yari amazemo iminsi muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Mu ijoro rya tariki ya 24 Kamena 2024 ni bwo uyu myugariro w’imyaka 22 y’amavuko yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yakiriwe n’abo mu ikipe ya APR FC.
Uyu musore yahise ajyanwa gukora ikizami cy’ubuzima kugira ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 nibwo byamenyekanye ko uyu musore yamaze gutsinda ikizami cy’ubuzima muri APR FC yamutanzeho 60,000 by’ama-Euro (Frw miliyoni 84) nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru RECORD cyo muri Senegal.
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi aribwo uyu musore aratereka umukono ku masezerano ye muri iyi kipe yambara umweru n’umukara nk’uko bitangazwa na Micky Junior.
Souané mu mwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya ASC Jaraaf yabaye iya kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Senegal, ndetse ni we watowe nka myugariro mwiza kurusha abandi muri iyo shampiyona.
Uyu mukinnyi kandi yari anasanzwe akinira The Lions of Teranga (Ikipe y’Igihugu) ya CHAN.
Ikinyamakuru cyitwa RECORD cyo muri Senegal cyanditse ko uyu mukinnyi APR FC yamutanzeho 60,000 by’ama-Euro (Frw miliyoni 84), ikazajya imuhemba 5,000 (Frw miliyoni 7) buri kwezi.


