Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe Motsepe yatangajwe n’ubwiza bwa sitade Amahoro ivuguruwe aho yavuze ko Stade Amahoro iri muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi.
Dr Patrice Motsepe ari mu Rwanda aho yaje mu birori byo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro nshya ivuguruye.
Ibirori byo kuyitaha byabaye ku wa Mbere taliki ya 1 Nyakanga 2024 aho byari biyobowe na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame afatanyije na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe.
Mu gihe cyo kuvuga ijambo Motsepe yatangajwe n’iyi sitade ndetse anaboneraho gushima Perezida Kagame.
Yagize ati: “Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiriye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.”
Yunzemo agira ati: “Ubutaha ninza hano, ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Ndashaka gusoza mvuga ko biturutse ku bufasha bwanyu, urukundo rwanyu, impano z’abato, u Rwanda rugiye gutsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba mu ba mbere muri Afurika.
Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida Kagame, urakoze ku kwitanga, urakoze ku rukundo rwo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.”
Stade Amahoro yatashwe ku mugaragaro hanakinirwamo umukino wahuje APR FC na Police FC nyuma yuko hari hakiniwemo uyisogongera wari wahuje Rayon Sports na APR FC.


