U Budage burohereza mu Rwanda Twagiramungu ukekwaho uruhare muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Jean Twagiramungu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aragera mu Rwanda uyu munsi nyuma yo koherezwa n’u Budage .
Uyu mugabo ukekwa kugira uruhare muri jenoside mu cyahoze ari Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu ntara y’Amajyepfo, yafatiwe muri iki gihugu mu mujyi wa Frankfurt mu myaka ibiri ishize.
Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera yahakanye uruhare ashinja muri Jenoside, maze atangira urugamba rwo kuburana kutoherezwa mu Rwanda mu nkiko zitandukanye z’u Burayi.
Mu kiganiro ikinyamakuru The New Times Thursday cyagiranye n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana yatangaje ko Twagirimana agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017.
“Twiteguye kumukorera ibisabwa biciye mu butabera nkuko byakorewe abandi bakekwaga. Iyi ni intambwe nziza mu ikurikiranwa ry’abagize uruhare muri Jenoside.”
Abarokotse Jenoside mu gace Twagiramungu atuyemo bavuga ko yagize uruhare rukomeye nk’uwari umwarimu guha amategeko interahamwe mu gufata intwaro no kwica abaturanyi bazo.
Ibyo bivugwa n’abarokokeye muri ako gace, bavuga ko yagize uruhare mu gutanga intwaro gakondo zirimo imihoro aho yajyaga hose. Yagaragaye kandi kuri za bariyeri zitandukanye ahagiye hicirwa abatutsi.
Twagirimana abaye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside wa mbere ugiye koherezwa mu Rwanda n’u Budage. Ariko mu mwaka wa 2014, urukiko rwaho rwakatiye Onesphore Rwabukombe, wahoze ari Burugumesitiri, imyaka 14 y’igifungo, ahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rukiko kandi rwahannye abari abayobozi b’umutwe wa FDLR bahafatiwe. Abo ni Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi wawo na Straton Musoni wari umwungirije, bahamwe n’ibyaha by’intambara, bagahanishwa igifungo cy’imyaka 13 n’umunani.
Mutangana asanga uru ari urugero rwiza mu gutanga ubutabera, kandi ko batazahwema gukomeza gushakisha abagize uruhare muri Jenoside ngo baze mu Rwanda bakurikiranwe, aho bazaba bihishe hose ku Isi.
Ati “ Ndizera ko hari ibihugu bikwiye gufatira urugero ku Budage. Yego hari abandi bagiye boherezwa n’ibihugu by’I Burayi nka Denmark, Norvege, u Buholani , Canada na Amerika.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo ibindi bihugu byateye intambwe kuri iki kibazo, hari bimwe bigenda biguru ntege mu gukurikirana abakekwaho urwo ruhare.
Twagiramungu yari ari ku rutonde rw’abashakishwaga n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *