FDLR n’igisirikare cya Congo mu kiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Raporo nshya y’impuguke za Loni igaragaza ko inyeshyamba za FDLR zikorana n’igisirikare cya Leta ya Congo, by’umwihariko bakaba bahangana n’inyeshyamba zitandukanye z’Abarundi barwanya Leta iriho mu Burundi. Iyo mitwe y’inyeshyamba muri iyi raporo bavuga Red Tabara na FNl-Nzabampema, ariko cyane cyane bakagaruka kuri FOREBU ko ari wo mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’Abarundi barwanya Leta y’u Burundi […]

Umukire wo muri Afurika arashaka kugura Arsenal akirukana Wenger

Umugabo ubarirwa mu baherwe ba mbere muri Afurika, Aliko Dangote, wo mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko yifuza kugura ikipe ya Arsenal, akabona uburyo yirukana umutoza wayo Arsene Wenger. Uyu mugabo watunguranye kubera amagambo yatangaje, yavuzeko umunsi wa mbere azemererwa kugura iyi kipe ikaba iye, akazi ke ka mbere ari ukwirukana Arsene Wenger. Mu kiganiro […]

Twagiramungu ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yagejejwe mu Rwanda

Umunyarwanda Twagiramungu Jean ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda, aho azaburanira ibyo byaha. Mu ipantalo y’itiriningi hasi n’umupira utukura hejuru, Twagiramungu yagejejwe ku kibuga cy’Indege i Kanombe ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kanama, ashyikirizwa u Rwanda, mu maboko y’abapolisi babiri bahise bamwambika amapingu. Uyu mugabo ari […]

Abanyarwanda bajyaga kwivuza no gutererwamo impyiko mu mahanga bagiye koroherezwa

Abanyarwanda barindwi barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kuvura impyiko, bagiye kwimenyereza mu Buhinde, aho bazongerera ubumenyi mu kwita ku bazirwaye, muri iki gihugu kizwiho kuba cyarateye imbere muri urwo rwego rw’ubuvuzi. Iyo ni intambwe itewe mu Rwanda nkuko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, uvuga ko aba baforomo bazafasha abarwaye […]

Ibihugu by’Afurika bibi ku buryo bigoye kubitembereramo bitewe n’amateka bifite

Ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika bifatwa nk’icyitegererezo haba mu miyoborere, iterambere ndetse no mu bijyanye no kubungabunga amahoro. Gusa nubwo ibi bihugu byaba byinshi, ntibikuraho ko hari n’ibindi bishobora no kuba ari byo bicye ariko umuntu atapfa gutinyuka gutembereramo cyangwa gushoramo imari bitewe n’amateka bifite cyangwa imiterere ya byo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uru ni […]

Bujumbura: Ibitero 2 bya grenades byahitanye umuntu bikomeretsa benshi

Umuntu umwe yishwe mu gihe abandi 29 bakomerekeye mu gbitero bibiri u Burundi buvuga ko ari iby’iterabwoba byagabwe mu Buyenzi, muri Komini Mukaza mu murwa mukuru, Bujumbura. Pierre Buyoya, U Rwanda, n’ibihugu bitandukanye baratungwa urutoki. Kuri uyu wa kane, itariki 17 kanama ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ndetse n’uwa […]

Luis Suarez agiye kumara ukwezi adakandagiza ikirenge mu kibuga

Luis Alberto Suarez Diaz, rutahizamu w”ikipe FC Barcelona yagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa El Classico wo kwishyura, kizatuma amara ukwezi kose atagaragara mu kibuga. Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko wavukiye mu gace ka Salto ho muri Uruguay, iyi mvune yayigize mu mukino wo Kwishyura, wahuje ikipe ya Fc Balicelona na Real Madrid kuri Santiago […]

Rusizi: Bahangayikishijwe n’abana bata ishuri kubera inda zitateganijwe

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi baravuga ko bakomeje guhangayikishwa n’umubare munini w’abana babo biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakomeje gutwara inda zitateganijwe bikabaviramo guta amashuri. Ikibabaje cyane ngo ni uko abatera izo nda bahishirwa. Aba baturage barasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo ugaragaweho gutera inda […]

Gukosora inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru “Bwiza.com” kuri gahunda ya TMM

Ku itariki ya 26 Kamena umwaka wa 2017, ikinyamakuru “bwiza.com” cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “ Ibibazo biri mu miryango y’Abanyarwanda ni imbogamizi kuri gahunda yo gufunga ibigo birererwamo abana” (www.bwiza.com/ibibazo-biri-mu-miryango-yabanyarwanda-ni-imbogamizi-kuri-gahunda-yo-gufunga-ibigo-birererwamo-abana/). Nyuma yo gusoma no gusesengura iyi nkuru twasanze ifite inenge, amakosa n’amakuru anyuranye n’ukuri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) ishyira mu bikorwa gahunda […]

Uganda: Impunzi ziva muri Sudani y’Epfo zimaze gusaga miliyoni

Impunzi z’Abanya-Sudani y’Epfo muri Uganda zimaze gusaga miliyoni nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi risaba ko hakongerwa inkunga yo kwita kuri izi mpunzi ziganjemo abagore n’abana. Itangazo HCR yashyize ahagaragara riravuga ko kuva mu mezi 12 ashize muri Uganda hinjira impunzi 1,800 buri munsi ziturutse muri Sudani y’Epfo . Usibye miliyoni isaga y’izi […]

Gushaka uko Perezida Kabila yava ku butegetsi byahurije Abanyecongo i Burayi

Abagize Imiryango myinshi ya sosiyete sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama mu Bufaransa bigiramo uko perezida Joseph Kabila yava ku butegetsi. Iyi miryango yahuriye mu Bufaransa muri Hotel Dolce iri mu ishyamba rya Chantilly, mu nama yasojwe ku wa kane w’iki cyumweru, tariki ya 17 Kanama itangiye ku wa 15. Mu […]

Umukobwa wavutse atagira igitsina yabonye umukunzi

Umukobwa witwa Kaylee Moats akomoka muri leta ya Arizona. Uyu mukobwa yahuye n’ikibazo cy’uburwayi yatewe n’agakoko ka Mayer Rokitansky KĂ ÂĽster Hauser syndrome (MRKH) gatuma umuntu abasha kuvuka atagira igitsina ariko ibindi bice by’umubiri bimumenyekanisha uwo ari we akaba abyujuje. Ni muri urwo rwego uyu mukobwa wo mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko aherutse kubona umuhungu w’umusore […]

Rubavu: Abaturage barataka inzara n’ubukene bagashinja akarere gufunga aho bakuraga amaramuko

Akarere ka Rubavu kahagaritse abaturage bacukura umucanga mu mugezi wa Sebeya ndetse n’ababumba amatafari, akazi abaturage bavuga ko kari gatunze abasaga ibihumbi bitatu. Mu kiganiro na bamwe muri abo baturage bavuga ko batazi impamvu akarere kahisemo kubahagarika ndetse ngo bikaba byatangiye kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kubura ibyo barya. Aba baturage bashimangira ko bakoraga ako […]

Amafoto 10 asekeje wareba akagufasha kuruhuka neza- AMAFOTO

Kuruhuka mu mutwe si ukuryama ugasinzira gusa, ushobora no kureba ibikunezeza ukishima ugaseka, nabwo ni uburyo bwo kuruhura ubwonko bukava mu byo wiriwemo bukagira n’akanya ko kuruhuka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni muri urwo rwego Bwiza.com yabakusanyirije amafoto atandukanye, asekeje amwe agaragaza umuco w’ibihugu, andi akagaragaza ibizazane bamwe bagize kimwe n’agaragaza udushya tuba tugaragara hirya no hino. […]

Ibihugu byo muri Afurika bimaze kugura intwaro nyinshi mu Bufaransa kuva mu 2012

Ibihugu byo mu majyaruguru ya Afurika nibyo biza imbere ku rutonde rw’ibihugu byo kuri uyu mugabane bigura intwaro nyinshi mu gihugu cy’u Bufaransa, aho ikiza imbere ari Misiri imaze kugura intwaro zifite agaciro ka miliyari 2,7 z’Amayero nk’uko bigaragara muri raporo yashyikirijwe inteko ishinga amategeko ku igurisha ry’intwaro muri Afurika yo muri Nyakanga 2017. Iyi […]

Iterabwoba:Imodoka yagongeshejwe imbaga i Barcelona 15 bahasiga ubuzima

Abantu 15 baguye mu bitero by’iterabwoba byabereye i Barcelone mu ntara ya Catalonia muri Espagne ubwo umuntu wari utwaye imodoka y’ikamyo yayigongeshaga imbaga ahitwa Las Ramblas muri uwo mujyi. Uwo mushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa van yacitse agenda n’amaguru, ahita atangira guhigwa na polisi. Las Ramblas ni umuhanda inkengero zawo ziba zuzuye […]

Reba amashusho y’umugabo uri kuhagira uruhinja yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Mu gihe ahenshi muri Afurika bimenyerewe ko gukarabya abana, kubagaburira cyangwa kubahindurira imyenda mu gihe biyanduje n’ibindi bifatwa nk’imirimo y’abagore n’abakozi, amashusho yagaragaye ku mbga nkoranyambaga y’umugabo wuhagira akana k’agahinja yavugishije abatari bacye mu bamukurikira. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo wo mu gihugu cya Nigeria witwa Eneh Basil Chukwunonye yagaragaye yuhagira umwana w’uruhunja ubona umaze nk’amezi […]

Ese muri USA naho hashobora kuba Jenoside? Uko umuhanga ahuza ibyabaye Charlottesville n’ibyabaye mu Rwanda

Impuguke mu bijyanye no kumenya ahahise h’umuntu n’aho ageze cyangwa Anthropologist mu rurimi rw’Icyongereza, Prof. Jennie Barnet wo muri Kaminuza ya Leta ya Georgia muri Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagereranyije ibiherutse kubera mu mujyi wa Charlottesville muri weekend ishize n’ibyabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu muhanga avuga ko kuba perezida […]

Polisi yAfurika y’Epfo yatangatanze imipaka ngo Grace Mugabe atabaca mu rihumye

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko umutekano ku mipaka y’iki gihugu ugomba gukazwa kugirango umugore wa Perezida Robert Mugabe atabona aho amenera ava muri iki gihugu akekwamo guhohoteramo umwana w’umukobwa wari kumwe n’abahungu be. Uyu mugore, Grace Mugabe arashinjwa gukubita no gukomeretsa umukobwa w’umunyamideri uzwi muri Afurika y’Epfo witwa Gabriella Engels , w’imyaka 20 y’amavuko, […]

Umupasiteri akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umwe mu bayoboke be

Umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi y’itorero God’s Healing Power riherereye mu gace ka Nabweru muri Uganda akurikiranyweho kwiba amafaranga y’umwe mu bayoboke b’itorero rye w’umugore angana na Miliyoni 20 z’Amashilingi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore witwa Kyomuhendo ngo yagiye kuri uyu mupasiteri ngo baganire ku ijambo ry’Imana ariko bakaba bari banafite amateganiro yagombaga kubera mu rugo rw’uyu […]

Kim Kardashian yahishuye igitsina cy’umwana biteguye kwakira

Nyuma y’aho Kim Kardashian na Kanye West bumvikaniye n’umugore wagombaga gutwita umwana wa bo wa Gatatu, Kim Kardashian yatangaje ko biteguye kwakira umwana w’umuhungu. Mu kiganiro Kim Karadashian yagiranye n’ikinyamakuru The Hollywood Reporter, Bwiza.co ikesha iyi nkuru, cyasohotse ku wa 16 Kanama 2017, uyu mugore yahishuye ko umugore ubatwitiye azababyarira umwana w’umuhungu, uzaza asanga abandi […]

U Budage burohereza mu Rwanda Twagiramungu ukekwaho uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda Jean Twagiramungu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aragera mu Rwanda uyu munsi nyuma yo koherezwa n’u Budage . Uyu mugabo ukekwa kugira uruhare muri jenoside mu cyahoze ari Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu ntara y’Amajyepfo, yafatiwe muri iki gihugu mu mujyi wa Frankfurt mu myaka ibiri ishize. Ubwo yagezwaga imbere […]

Gasabo: Umupasiteri n’umugore we bakurikiranweho gukorera iyicarubozo umwana w’imyaka 4

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo Kuri uyu wa kane, itariki 17 Kanama 2017 bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo Umupasiteri n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Kamashashi , Akagali ka kabuga II, Umurenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, icyaha cy’iyica rubozo n’ibindi byaha by’ihohoterwa bakekwaho kuba barakoreye umwana w’imyaka 4 uyu mupasiteri yabyaranye […]

Trump aravuga ko amateka ya Amerika arimo gusibanganywa n’Abanyamerika

Perezida wa Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko amateka n’umuco by’iki gihugu birimo kurandurwa kubera kumanura ibibumbano n’ibituro byibutsa igihe cy’ivangura ry’amoko n’ubucakara. Amagambo ya Perezida wa Amerika aje nyuma y’urukurikirane rw’ibyo yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter umuntu umwe amaze kwicwa n’umutwe w’abazungu b’abahezanguni mu mujyi wa Charlottesville. Yiciwe mu […]