Kim Kardashian yahishuye igitsina cy’umwana biteguye kwakira

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Kim Kardashian na Kanye West bumvikaniye n’umugore wagombaga gutwita umwana wa bo wa Gatatu, Kim Kardashian yatangaje ko biteguye kwakira umwana w’umuhungu.
Mu kiganiro Kim Karadashian yagiranye n’ikinyamakuru The Hollywood Reporter, Bwiza.co ikesha iyi nkuru, cyasohotse ku wa 16 Kanama 2017, uyu mugore yahishuye ko umugore ubatwitiye azababyarira umwana w’umuhungu, uzaza asanga abandi bana b’uyu muryango barimo Saint West ndetse na North West .
Kim na Kanye bagiranye ubwumvikane n’umugore ubatwitiye umwana wa Gatatu, nyuma y’aho Kim abwiriwe ko inda ibyara ye ifite ikibazo ko adashobora kongera gutwita, uyu muryango ukaba warahise ushaka umuntu ugomba kubatwitira umwana.
Uyu muryango wagiranye amasezerano n’umugore wagizwe ibanga uzabatwitira, bikaba byemejwe ko mugihe cyo gutwita Kim na Kanye bagomba kujya bishyura kimwe cyacumi k’ibihumbi 45,000 by’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga ibihumbi 4,500 buri kwezi yo gufasha uyu mugore.
Aya masezerano yavugaga kandi ko mu gihe azaba atwite impanga uwiyemeje gutwitira uyu muryango azajya ahabwa ibihumbi 5000 by’Amadolari buri kwezi, mu gihe haba ikibazo kubice bimwe by’imyororokere ye agahabwa ibihumbi 4000 by’Amadorali .
Kim na Kanye bagomba na none kwishyura Amadolari ibihumbi 68,850 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 58, 522,500 mu gihe iki gikorwa kizaba kirangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri aya masezerano uyu ubatwitiye ntiyemerewe kunywa inzoga cyangwa itabi mu gihe atwite, mu bindi atagomba gukora hakaba harimo kutemererwa kujya muri Sauna, kujya gukoresha imisatsi cyangwa kurenza agakombe kamwe k’ikawa kumunsi.
Aya masezerano ategeka Kim na Kanye kwakira umwana wese uzavuka yaba afite ibibazo cyangwa ntabyo afite bakamwakira nk’uwabo, Kim na Kanye barifuza kubyara umwana wa 3 nyuma ya North West w’imyaka 4 na Saint w’amezi 19.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *