Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo Kuri uyu wa kane, itariki 17 Kanama 2017 bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo Umupasiteri n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Kamashashi , Akagali ka kabuga II, Umurenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, icyaha cy’iyica rubozo n’ibindi byaha by’ihohoterwa bakekwaho kuba barakoreye umwana w’imyaka 4 uyu mupasiteri yabyaranye n’undi mugore .
Ubushinjacyaha Bukuru buravuga ko ubusanzwe uyu mupasiteri yari afite umwana yabyaranye n’undi mugore , maze uyu mugabo aza gusaba nyina w’umwana ko yamumuha akamusura; akimugeza iwe aho abana n’umugore w’isezerano , bahise bamushyira mu kato bamufungirana mu cyumba cya wenyine mu gihe kirenga amezi icyenda ntibongera kuvugana na nyina w’umwana . Mu rwego rwo gukomeza guhisha amakuru, bahise bimuka bajya gutura ahandi n’umwana baramujyana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubugenzacyaha bumaze kumenyeshwa iki cyaha, bwasanze umwana kwa se (uregwa) aho yari afungiranye mu cyumba cya wenyine nta muntu umugeraho afite umwanda n’ ibisebe umubiri wose. Ubu uwo mwana akaba amerewe nabi aho ari gukurikiranwa mu bitaro bya CHUK .
Kuri ubu iyi dosiye ikaba yagejejwe mu Bushinjacyaha Bukuru ifasi ya Gasabo, aho imaze gushyikirizwa urukiko hasabwa ifunga ry’agategenyo kuri abo bombi bakekwaho gukora ibyaha byavuzwe haruguru . Abaregwa bahakana icyaha; ubu bafungiye kuri station ya polisi i Rusororo. Uru rubanza ruzasomwa ku wa mbere taliki ya 21 Kanama 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


