grqpusaxqaa4swu.jpg

Ntirenganya wazamuye Ruboneka na Djabel yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Ntirenganya Jean de Dieu wazamuye abakinnyi bakomeye nka Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, yapfuye.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024 nibwo amakuru y’urupfu rwe yagiye hanze atangajwe n’abo mu muryango we.

Uyu mutoza watozaga abana bo mu Karere ka Gatsibo, yapfuye azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

Ntirenganya yasize indwara ya Diyabete n’umuvuduko w’amaraso zari zimaze iminsi zimwibasiye.

Uyu mutoza yazamuye abakinnyi bakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 nka Ndayishimiye Célestin na Hakizimana François.

Si abo gusa yazamuye dore ko yanazamuye Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco n’abandi benshi bari mu makipe atandukanye.
grqpusaxqaa4swu.jpggrqpusnauaadmp9.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *