Umuhanzi Diamond Platnumz na Paul Pogba barebanye umukino ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsindaga igahita yerekeza muri ½ cy’irangiza muri EURO 2024 nyuma yo gutsinda Portugal kuri za penaliti 5-3 [0-0].
Wari umukino wa ¼ cy’irangiza mu Irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO 2024 wabereye mu mujyi wa Hambourg kuri Stade Volksparkstadion, uyoborwa n’umusifuzi w’Umwongereza, Michael Oliver kuva saa Tatu z’ijoro.
Uyu mukino warangiye Ubufatansa bukomeje muri 1/2 warebwe na Paul Pogba aho yari ari kumwe n’inshuti ye Diamond Platnumz.
Aba bombi bagaragaye bari kwishimira intsinzi y’Ubufaransa aho bari bari imbere ya televisiyo y’aho bari bari gusangirira.
Ikinyamakuru SportsBlief cyivuga ko aba bombi batari bari muri sitade ko ahubwo bari basohokaniye mu kabyiniro akaba ari naho barebeye uyu mukino.
Bitangazwa ko Diamond Platnumz na Paul Pogba bari bari i Dubai umwe mu mujyi ugize Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.


