Abanyarwanda barindwi barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kuvura impyiko, bagiye kwimenyereza mu Buhinde, aho bazongerera ubumenyi mu kwita ku bazirwaye, muri iki gihugu kizwiho kuba cyarateye imbere muri urwo rwego rw’ubuvuzi.
Iyo ni intambwe itewe mu Rwanda nkuko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, uvuga ko aba baforomo bazafasha abarwaye impyiko ndetse no mu bijyanye n’ubukanguramba bwo kwirinda indwara z’impyiko.
Dr Gashumba kandi avuga ko hari igihe mu Rwanda hazatangizwa ibitaro by’icyitegererezo mu kuvura no gushyira impyiko mu bantu, kuko ngo hari abashoramari b’Abanyamerika n’abo mu Buhinde bamaze kugaragaza ubushake bwo gushyiraho ibitaro by ‘icyitegererezo mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo izi nzobere ziteguraga uru rugendo, zavuze ko zigiye kunguka ubumenyi buzazifasha kunoza ibijyanye n’ubuvuzi bw’imyiko mu Rwanda.
Iki ni kimwe mu bisubizo by’abarwaye iyi ndwara bakunze gusaba ko bakwegerezwa isi serivisi mu Rwanda, mu gihe igisigaye ari uko ubwishingizi bwa Mituweli bwabafasha kwivuza izo mpyiko mu buryo burimo n’ubw’imashimi ifasha abaarwaye impyiko kuyungurura imyanda iba yabuze uko isohoka kubera zo zidakora, aribyo bita Hemodialyse. Iyi serivisi ngo usanga isaba amafaranga agera ku bihumbi 500 ku kwezi, ku badafite ubwishingizi.
Umwe muri bo waganiriye na RBA yagize ati “ Icyo numva nzarushaho kumenya, kiziyongera ku byo nari nsanzwe nzi nabonye mu Rwanda, nzabasha kubona ubwo buryo bwo kuvura habayeho guhererekanya impyiko. Nyuma yabyo abarwayi bahawe imyiko n’abayitanze bahabwa imiti itandukanbye. Iyo miti rero ni uruhare rwanjye mu kuyitanga nk’umuforomo, kwigisha umurwayi uko ayifata n’ impamvu agomba kuyifata.”

Abagiye mu Buhinde bari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima
Mugenzi we, yemeza ko azatanga ubuvuzi bwiza, agafasha no guhindura imyumvire y’abarwayi n’abatarwaye, abicishije mu gukora ubuvugizi kuko hari abantu bafite imyumvire ko iyo utanze impyiko, utagumana ubuzima buzira umuze kandi ari ukubeshya.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko igihugu gikeneye umusanzu w’abo bavuzi ku bijyanye no kuvura impyiko ndetse no gutanga ubwo bumenyi bafite mu bijyanye no kubasha kwirinda izo ndwara. Akomeza avuga ko ari amahirwe u Rwanda rugize mu kubona aya maboko mashya.
Akomeza avuga ko indwara zitandura zikomeje kwiyongera, asaba Abanyarwanda gukora ibishoboka bakazirinda, dore ko ibyo basabwa bitagoye.
Ati “Bene izi ndwara zitandura zirimo kugenda ziyongera ku Isi hose, kandi uburyo bwo kuzirinda buroroshye; hari ugukora siporo, kurya ibiryo bitarimo amavuta menshi, kwirinda amasukari, inzoga nyinshi n’itabi, no kwivuza hakiri kare iyo zagufashe. Ni ukuzivura kandi na none zitwara amikoro menshi, icyiza ni ukuzirinda hakiri kare.”
Mu Rwanda hari ibigo bitanu bivura by’umwihariko abarwayi b’impyiko, binafite imashini zifasha mu kuzoza; ni ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda bya Butare na Kigali, ibya Gisenyi , ibya Gihundwe n’ibyitiriwe Umwami Faisal. Mu mwaka utaha izi serivisi zizashyirwa no mu bya Gisirikare i Kanombe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abarwayi benshi bagize ikibazo cyo guhindurirwa impyiko usanga boherezwa mu Buhinde. Imiryango imwe usanga ibura ubushobozi bwo kujyayo igatangira gushakisha amikoro mu nshuti n’abavandimwe, byaba na ngombwa igihugu kikiyambazwa.
Kuba abenshi boherezwa mu Buhinde kandi bakaza barakize[nkuko byemezwa n’abavuwe] bishimangira uburyo icyo kigo cyateye imbere mu bijyanye no kuvura impyiko.
Serivisi ya Hemodialyse, ifasha abarwayi barwaye impyiko kuyungurura imyanda iba yabuze uko isohoka kubera impyiko zidakora, yatangijwe bwa mbere mu Rwanda muri CHUB mu mwaka wa 2007. Icyo gihe yatangiranye n’inzobere n’ibikoresho byifashishwa muri urwo rwego , byagiye byiyongera gahoro gahoro, ari nako inzobere muri ubwo buvuzi nazo ziyongera. Mu Kwakira 2016 muri ibi bitaro byari bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga umunani icyarimwe, bagenda basimburana ku mashini bitewe n’ikiciro cy’uburwayi bwa buri wese.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


