Twagiramungu ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yagejejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Twagiramungu Jean ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagejejwe mu Rwanda, aho azaburanira ibyo byaha.
Mu ipantalo y’itiriningi hasi n’umupira utukura hejuru, Twagiramungu yagejejwe ku kibuga cy’Indege i Kanombe ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kanama, ashyikirizwa u Rwanda, mu maboko y’abapolisi babiri bahise bamwambika amapingu.
Uyu mugabo ari mu maboko y’ubugenzacyaha buzatuganya dosiye ye mu gihe kitarenze iminsi itanu, bukayishyikiriza ubushinjacyaha ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Twagiramungu
Twagiramungu akigezwa mu Rwanda,

Twagiramungu yari amaze imyaka ibiri afatiwe mu Budage , aho yitabaje inkiko zitandukanye ngo atoherezwa mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inkuru bifitanye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *