Dore amagambo ukwiye kumenya aryohera amatwi y'abakundana

Sangiza iyi nkuru

Mumagambo menshi akunzwe gukoreshwa n’abakundana usanga abenshi bifashisha ijambo ndagukunda gusa kuri ubu usanga rimaze kuba nkirimenyerewe cyane mu matwi yabakundana niyo mpamvu bwiza.com twagerageje kubakusanyiriza amagambo asigaye akunzwe gukoreshwa akarusha kuryohera amatwi yabakundana iyo bayabwiwe. amwe muri aya magambo twavuga nka:
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
1. Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe : Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha. Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye. Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.
2.Uri uw’agaciro kuri njye: Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga mesnhi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.
3.Umfatiye runini. Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi. Umuntu abana n’abantu benshi mu buzima, aafashwa n’abantu benshi kandi bakomeye. Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4.Nkwibonamo: Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo. Urumva ukuntu byaba bimeza bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza gusa.
5.Tuzasazana: Ni ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye kandi riryohera abakundana kuribwirana ndetse kenshi.Si besnhi bakundana ngo bagere ku iherezo ry’ubuzima bwabo bakiri kumwe.Ingo nyinshi muri iki gihe ziri gutandukana zitamaze kabiri, iri jambo rero kuribwira uwo ukunda ni ikimenyetso ko nubwo hari benshi bitameze neza mu rukundo rwabo bikaba byabaca intege, iri jambo rimurema agatima akumva arahumurijwe.
Ngayo nguko ushobora gusanga nawe hari andi magambo menshi tutavuze haruguru wumva ubwiwe yanyura amatwi yawe ukumva akuryoheye.
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *