Imyaka rusange umugore ahagarikira gusama (M é nopause) ku isi ni hagati ya 50 na 52 ariko hari igihe umugore uri muri iyi myaka cyangwa uyirengeje akomeza kubona imihango kandi atabasha gusama. Ese wakora iki igihe ukomeje kuva nyamara warageze muri menopause?
Urubuga Topsante.com rutanga inama y’uko umugore uri mu myaka nka 57 ariko agakomeza kubona imihango aba agomba kwegera impuguke mu ndwara z’abagore (gynécologue) agasuzuma ko intangiriro ya cancer cyangwa kubyimba kw’uruhu cyangwa urugingo bitewe n’ubwiyongere bw’utunyangingo turugize bita hyperplasie mu Gifaransa, atari yo yaba itera gukomeza kuva.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe umuganga akaba afata sonde y’icyuma cya echographie akohereza mu gitsina cy’umugore agasuzuma icyo bita mu gifaransa muqueuse utérine ifite ubunini busanzwe.
Bivugwa ko umugore wageze muri Menopause akunze kugira umuriro, kubyimba amabere, iseseme, kuribwa mu nda n’ibindi.
Ibimenyetso bya menopause ariko ngo ni ukugira ubushyuhe no kubira ibyuya ninjoro ndetse no ku manywa rimwe na rimwe, kuribwa mu ngingo, kumagara mu gitsina, ndetse no kubura ibitotsi.
Urubuga TopSante.com rukaba ruvuga ko atari ko umugore wese uri muri menopause agaragaza ibimenyetso byose kuko hari ugira kimwe cyangwa bibiri gusa ndetse ngo hakaba hari n’abatabigaragaraho.
Naho ku kijyanye no kubyimba kw’amabere, ngo si ikimenyetso cya menopause ahubwo ni ikimenyetso cya préménopause, muri ya myaka hagati y’itatu n’itanu ibanziriza menopause nyiri’izina.
Ku kijyanye n’iseseme cyangwa kuribwa mu nda, ngo ibi ntabwo ari ibimenyetso bya menopause cyangwa préménopause.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


