Ubushakashatsi: Umugore n'umugabo biyahuriye rimwe ngo barebe uko bigenda nyuma y'urupfu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gihugu cya misiri n’umugore we wo muri Ireland biyahuriye rimwe aho babaga mu mujyi wa Hurghada ku nkengero z’inyanja itukura mu misiri, iperereza rikaba ryafashe ibimenyetso ko aba biyahuye ngo barebe uko bavumbura indi si.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’ubushakashatsi muri kiriya gihugu zavuze ko uyu mugore n’umugabo biyishe bijugunye mu mazi nyuma ypo kubyumbikanaho, ibi ngo bikaba byakozwe bashaka kureba uko bigenda nyuma yo gupfa.
Inzego z’iperereza kandi zerekanye ko aba bantu biyishe ku bwumvikane bwa bo, ibyo zise ibyaha bihanwa n’amategeko kuko biyahuye, gusa ngo hakaba nta wundi muntu n’umwe wagize uruhare mu rupfu rwa bo, dore ko banajyanye mu mazi bizirikanyije bagapfira rimwe nyuma yo kubisezerana.
Inzego z’ubuyobozi zavuze ko aba bantu babanaga nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko barimo Peter George Boutros w’imyaka43, ndetse n’umugore we Jennifer Marie w’imyaka 60, bwiza.com ikaba yabonye ko aba bombi bagiye mu mazi bambaye ibintu by’imikufi y’ibyuma bibafasha kwibira ndetse bizirikanyije amaboko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego zishinzwe iperereza kandi zemeje ko aba bantu babanje kwifata amajwi bicuza icyaha cyo kwiyahura mbere yo kubikora, ndetse ayo majwi akanagaragaza ko bagiye kuvumbura indi si kuko bibazaga uko bigenda nyuma yo gupfa hanyuma bagahitamo kwiyica ngo bagere ku ntego ya bo.

The villa where the couple were drowned
Umugore n’umugabo biyahuye mu bwogero bw’iyi nyubako babagamo

Agace kamwe k’ayo majwi kagiraga kati”Mukundwa, iri ni ryo joro rya nyuma tugiye kurarana muri iyi si, ejo roho zacu zizaba ziri mu ijuru kuko hano nta bwo zabaga mu buzima bwishimye kandi zishaka kubaho iteka ryose.”
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *