Perezida Rajoelina wa Madagascar yashimiye Perezida Kagame watsinze Amatora

Sangiza iyi nkuru

Prezida w’Igihugu cya Madagascar Rajoelina yashimiye ko Perezida Kagame yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024.

Ni Manda y’imyaka itanu Perezida Kagame yatorewe, aho yatowe ku majwi 99.15.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku Rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Turifuriza u Rwanda amahoro n’uburumbuke”.

Ni nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora byerekana ko Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

Madagascar n’u Rwanda basanzwe bafitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu by’ubucuruzi n’ubutwererane.

Muri 2023 Perezida Rajoelina yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rwari rugamije guteza imbere Igihugu no guteza imbere ubutwererane.

Kuri ubu mu Rwanda hateraniye inama yitabiriwe ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi batandukanye ndetse n’abikorera, n’aho ku ruhande rwa Madagascar yitabirwa n’abayobozi 30 baturutse muri Madagascar, barimo abahagarariye ibigo by’ishoramari bigera kuri 20.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *