Maze gusoma inkuru yasohotse mu kinyamakuru Bwiza.com, inkuru yiganjemo kwibaza niba ifungwa ry’agateganyo ry’amwe mu mashuri makuru na za kaminuza byarubahirije amategeko, nageregeje kureba amategeko areba amashuri makuru na za kaminuza ngamije gusesengura iyo nyandiko.
Iyo nkuru igira iti “Inkubiri y’ifungwa ry’amashuri makuru ntiyaba yarirengangije itegeko riyagenga?”
Uwanditse iyi nkuru yagarutse kuri kino kibazo ati ‘ese iri funga ryubahirije itegeko rigena imiterere, imitunganirize n’imikorere by’amashuri makuru na za kaminuza?”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo kibazo akibaza ahereye ku ngingo ya 66 y’iryo tegeko (itegeko n°01/2017 ryo ku wa 31/01/2017). Iyo ngingo igira iti”Amashuri makuru ya Leta, ahuriweho na Leta n’abikorera ku bw’amasezerano n’ayigenga akorera mu Rwanda ahawe igihe kitarenze imyaka ibiri (2) uhereye igihe iri tegeko ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, kugira ngo amabwiriza, amasezerano, imiterere n’imikorere byayo bihuzwe n’iri tegeko.
Iyi ngingo isobanura neza ko imyaka ibiri ivugwa ari ukugirango imiyoborere y’amashuri, amategeko n’amabwiriza, inzego z’ubuyobozi n’ibindi bisabwa guhindurwa cyangwa no kwitwa andi mazina bihuzwe n’itegeko. Urugero mu itegeko ryashize, havugwaga inama y’ubutegetsi (Board of Governors) mu gihe iri tegeko rishya rivuga inama nkuru y’ishuri (Institution council). Ibyo rero ntaho rihuriye no kuba Minisiteri ibishinzwe yarafunze by’agateganyo amashuri kubera ko yanenze ireme ry’uburezi muri ayo mashuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Buri tegeko rigena imiterere n’imiyoborere y’amashuri riteganya uko amashuri yemererwa gutangira ndetse n’uburyo afungwa cyangwa anafungurwa. Iri tegeko rishya naryo mu ngingo yaryo ya 27 igira iti:
Ishuri rikuru cyangwa ishami ryaryo, rishobora gufungwa by’agateganyo kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
Kutubahiriza ibiteganywa n’iri tegeko kimwe n’andi mategeko akurikizwa mu gihugu mu bijyanye n’imikorere n’imitunganyirize by’amashuri makuru;
Umutekano muke;
Kutubahiriza ibipimo ngenderwaho mu mashuri makuru;
Indi mpamvu idasanzwe.
Ifungwa ry’amashuri cyangwa amashami ryatewe n’uko igenzura ryakozwe n’itsinda ry’impuguke ryagenzuye amashuri muri NzeIi n’Ukwakira 2016 ryasanze atujuje ibipimo ngenderwaho mu mashuri makuru na za kaminuza. Ibyo rero ntaho bihuriye na ya ngingo ya 66 yavuzwe iha imyaka ibiri amashuri ngo bahuze imiyoborere n’inzego z’ishuri n’itegeko rishya.
Ahubwo mu kugenzura niba ishuri runaka ryujuje ibipimo ngenderwaho hakurikijwe Iteka rya perezida n° 51/01 ryo kuwa 13/07/2010 rishyiraho indangagaciro ngenderwaho mu mashuri makuru na za kaminuza. Iryo teka risobanura neza buri ndangagaciro (Standards) n’uburyo isuzumwa. Izo ndangagaciro zisuzumirwa mu nyubako, imyigishirize, imfashanyigisho, abarimu n’abandi bakozi imiyoborere n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gufunga by’agateganyo rero nta tegeko ryirengangijwe kuko icyagendeweho ni ireme ry’uburezi ripimwa hagendewe ku ndangagaciro nkuko zigaragara mu iteka navuze hejuru.
Umusomyi


