Nta musimbura wa Sugira Ernest dukeneye tuzategereza akire — Jimmy Mulisa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imvune ikomeye Sugira Ernest yagize, umutoza w’ikipe ya APR FC, yatangaje ko ivunika rya Sugira Ernest rigiye gushyira icyuho muri iyi kipe, ariko na none ngo nta wundi mwataka bazamusimbuza, bazategereza amezi 3 abaganga bamuhaye.
Uyu mukinnyi wari wahamagawe n’umutoza Antoine Hey ngo afashe bagenzi be mu mukino wo kwishyura w’u Rwanda na Uganda, ntibyamuhiriye kuko yavunikiye bikomeye mu myitozo ye ya mbere y’ikipe y’igihugu Amavubi yabaye ku wa 15 Kanama.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa, yagize ati ” Njye naramusuye mu bitaro, naganiriye n’abaganga, bambwira ko agomba kumara amezi 3 yitabwaho n’abaganga, urumva turakomeza dukoreshe abakinnyi dufite, dutegereze akire agaruke mu kibuga, nta wundi mukinnyi twashaka, tuzategereza Sugira”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sugira yavunitse ubwo yagonganaga na myugariro Sauter usanzwe akinira As Kigali, Sugira agwa hasi Sauter amukandagira ku kuguru kw’ibumoso amuvuna igufwa rya Tibia.
Kugeza ubu abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bamaze kumubaga ku kuguru kw’ibumoso, ndetse bamubwira ko hatagize igihinduka azongera gusubira mu kibuga nyuma y’amezi 3.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *