Ese Indangagaciro n’umuco bitandukanira he?

Sangiza iyi nkuru

Mu by’ukuri, ntibyoroshye gutandukanya Umuco n’Indangagaciro ziwugize, kuko ahanini umuco w’abantu ugaragarira mu ndangagaciro ziwuranga.

Ni cyo gituma usanga akenshi abantu bagira imico itandukanye bityo bikaba bivuze ko n’indangagaciro za bo ziba zitandukanye.

Ku rundi ruhande, ugerageje gusobanura uhereye ku nkoranya ya Filozofiya, “Indangagaciro ni ikintu umuntu abona ko gikwiye gushimwa kandi giha ubuzima bwe umurongo uboneye, cyangwa se kikaba ari igitekerezo kiba nk’itegeko mu mibanire y’abantu, kigaha imyitwarire y’abantu amategeko ngenderwaho mu muryango.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyo bavuze indangagaciro rero, umuntu yakumva igikorwa cyose cy’imibereho y’abantu cyangwa cy’umuco kinogeye ubwenge, kamere muntu kandi gitanga ukuri ku bibazo bya benshi mu bagize umuryango w’abantu kandi nubwo habaho indangagaciro rusange imiryango yose isangiye, buri muryango, bitewe n’imibereho wihariye cyangwa amateka yawo hamwe n’inyungu zawo bwite, ugira ingangagaciro z’umwihariko wawo.

Urugero nko mu Rwanda, haba indangagaciro ndetse na kirazira, ibi bikaba ari byo biha umurongo ngenderwaho umunyarwanda aho ava akagera bityo yabirengaho akaba azi ko ari muri za kirazira.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco nk’uko biri mu nshingano za yo yasesenguye indangagaciro z’umuco w’u Rwanda maze yandika igitabo yise “Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda — Imfashanyigisho ibanza”.

Muri icyo gitabo Inteko isesengura indangagaciro Abanyarwanda bahuriyeho kandi bibonamo.

Nizo zibatandukanya n’abanyamahanga zikagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, zigaragarira mu myemerere, mu mitekerereze, mu migenzereze, mu mivugire no mu mibanire by’Abanyarwanda.

Muri Izo ndangagaciro zirimo ibyiciro bibiri; indangagaciro remezo ari zo ndangagaciro nyamukuru n’izindi ndangagaciro zifitanye isano nazo.

Zimwe mu ndangagaciro

Kubaha imana

Gukunda igihugu

Kubaha umuryango

Kubaha ubuzima

Kugira umutima

Kugira ubupfura
 

Src:Ralc
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *