Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kigaragaza ko hari ngamba zihari zishingiye ku bushakashatsi bwo korora inigwahabiri mu kugabanya bimwe mu biribwa by’amatungo nk’inkoko
Ni ibyagarutsweho na Dr Hirwa Claire D’Andre ushinzwe amatungo aho avuga ko hari ingamba zigamije kongera umusaruro w’ibihingwa nka soya n’ibigori bigaburirwa inkoko.
Muri izi ngamba harimo ko isazi z’umukara zikoreshwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo bikungahaye ku ntungamubiri (Protein) bityo hakagabanywa soya ikoreshwa kuko aborozi basaga 300 bamaze guhugurwa kugirango batangire gukoresha ubu buryo.
Ubwo buryo burimo gusimbuza indagara (injanga) zongerwa mu binyampeke, hagakoreshwa amasazi y’umukara, gusimbuza ibyatsi imigozi y’ibijumba, no gukoresha uburyo bwo gutera impeke mu mazi zikabyara ubwatsi n’imizi bigaburirwa amatungo (Hydroponics).
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB kandi kigaragaza ko ibigori na soya byiharira 75% by’ibigize ibiryo by’amatungo cyane iby’inkoko.
Gusa aborozi b’inkoko baravuga ko bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo, bituma bamwe bava mu mishinga yo kuzorora bitewe n’iki kibazo bityo bagasaba RAB kubafasha.


