Karongi: Abakodesherejwe na Leta ntibishyurirwe barimo gukoreshwa imirimo y’ingufu

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka karere, muri Gicurasi 2023 bagakodesherezwa n’ubuyobozi, bavuga ko bumaze amezi arenga 7 butabishyurira bakaba bageze ubwo bakoreshwa n’ababacumbikiye imirimo ivunanye ngo babone aho bakomeza gukinga umusaya. Ubuyobozi bw’umurenge batuyemo buvuga ko ikibazo cyabo bukizi ndetse bwabasabiye amafaranga y’ubukode ariko akaba ataraza. Aba […]
Amerika yafatiye ibihano AFC n’abayobozi bayo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, zatangaje ko zafatiye ibihano ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ndetse na bamwe mu bayobozi baryo. Amerika yemeje ko yafatiye AFC ibi bihano biciye mu biro byayo bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga (OFAC). Amerika yagaragaje AFC nk’”ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba igambiriye guhirika ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira […]
Aba DASSO bashya bahawe umukoro
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari habereye umuhango wo kwinjiza mu rwego rwa DASSO abasore n’inkumi baturutse mu turere 12 . Abanjiye mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ( DASSO) bari bamaze amezi atatu mu kigo cy’amahugurwa […]
Bifuza ko Buruse bahabwa yahuzwa n’igihe hamwe n’isoko
Imyaka ibaye myinshi leta y’u Rwanda itangiye gahunda yo guha inguzanyo yo kwiga izwi nka Buruse abanyeshuri baba batsindiye gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda kugirango bige neza hagamijwe guteza uburezi imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Iyi nguzanyo abanyeshuri bahabwa iba igizwe n’amafaranga y’ishuri, ndetse n’ayo kubafasha kubaho. Buri munyeshuri usinye amasezerano yo guhabwa […]
Sobanukirwa akamaro k’umubirizi n’intungamuburi ziwuzuyemo
Umubirizi ni igiti gikunze kumera ahantu aho ari ho hose. Gikunze kugira uburebure kuva kuri metero 3 kugera ku 8, kandi gikura vuba. Mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba nko muri Nigeria, Cameroun, Guinée Équatoriale, muri Gabon n’ahandi muri ibyo bice, umubirizi uhingwa nk’imboga kuko iyo ukuze basoroma amababi yawo bakayateka nk’imboga, zifite akamaro kanini cyane […]
Intego ya AFC ntabwo ari ukuguma muri Kivu y’Amajyaruguru, ni ugufata igihugu – Eric Nkuba

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa / Gombe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo rwasubukuye urubanza ruregwamo uwahoze ari perezida wa komisiyo yigenga y’amatora (CENI), akaba Umuhuzabikorwa w’ihuriro rirwanya ubutegetsi, Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, hamwe n’abandi 24 bareganwa bakurikiranyweho ibyaha by’intambara, kugira uruhare mu bikorwa byo kwigomeka ku buyobozi no kugambanira […]
Amerika yahamagaje ingabo za Leta na RSF ku meza y’ibiganiro mu Busuwisi
Washington yatumiye ingabo za Sudan n’igisirikare cya Rapid Suport Force (RSF) mu biganiro byo guhagarika imirwano ishyamiranyije impande zombi. Ni ibiganiro biteganyijwe kubera mu Busuwisi taliki 14 Kanama 2024. Mu ijambo rye, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken, yavuze ko muri ibyo biganiro hazaba harimo abafatanyabikorwa mu karere n’imiryango mpuzamahanga irwanya ihohoterwa muri […]
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko imihigo y’ingo atari ngombwa
Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko atumva gahunda y’imiterere y’imihigo y’umuryango kuko ibyo ari gahunda zisanzwe zireba buri muryango bitabaye ngombwa ko hazamo uruhare rw’inzego z’ibanze, cyane ko izo nzego ziba nta n’ingengo y’imari zigenera imiryango ku buryo zajya kuyibaza inshingano itujuje. Ubwo Abasenateri bagezwagaho ibikubiye muri Raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena […]
RDC: Abanyarwandakazi mu bafashwe nyuma y’urupfu rw’umusirikare wa SANDF
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemeje urupfu rw’umusirikare wacyo warashwe akicirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu cyumweru gishize, bigatuma umubare w’abasirikare bamaze gupfira muri iki gihugu ugera ku icumi muri uyu mwaka. Biravugwa ko hari abakekwa barimo Abanyarwandakazi batatu bamaze gufatwa. Mu gusubiza ikibazo cy’urubuga defenceWeb, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itumanaho, Colonel Selinah […]
Imibare y’abantu bacurujwe mu myaka itanu ishize igaragaza ko abagore bibasiwe cyane
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ishusho y’uko ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bihagaze mu Rwanda n’ibyiciro byibasirwa cyane. Dr. Murangira B Thierry uvugira uru rwego , yavuze ko uhereye mu myaka itanu ishize, Abagore aribo bibasiwe cyane ku kigero cya 75%, naho abagabo bibasirwa ku kigero cya 25%.” Yabigarutseho mu kiganiro “Waramutse Rwanda” cyatambutse kuri Televiziyo […]
Museveni yahaye gasopo abanyamahanga bateye inkunga imyigaragambyo yo muri Uganda
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahaye gasopo abanyamahanga avuga ko bateye inkunga imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri Uganda, abibutsa ko Uganda itakiri mu bukoloni. Kuva ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga abanya-Uganda biganjemo urubyiruko bari mu myigaragambyo bamagana ruswa bavuga ko yamunze Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Mu kugerageza kuburizamo iyi myigaragambyo, mu […]
RIB yerekanye abakekwaho kwiba banki yo mu Rwanda miliyoni 100 Frw
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe abantu 7 bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw. Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 nibwo RIB yatangaje ndetse inerekana abantu bafashwe bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera […]
Twiyemeje kuzana amahoro ku kiguzi icyo ari cyo cyose – Tshisekedi
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko icyemezo cye ndetse n’icyemezo cya guverinoma ari ukuzana amahoro ku “kiguzi icyo ari cyo cyose” mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’itumanaho rya perezidansi. Ibi yabitangarije mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cyigenga cy’Abanyamerika gifite icyicaro i Washington kitwa […]
Burundi: Abanyeshuri ba kaminuza nkuru baricira isazi mu maso nyuma yo kwimwa buruse y’amezi 6
Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 wa Kaminuza nkuru mu gihugu cy’u Burundi, mu ishami ry’icyongereza baratabaza bavuga ko inzara ibageze ku buce. Barasaba ko bahabwa icyiciro cya mbere cy’inguzanyo ya buruse’Boursse’ kuko batarabona aya mafaranga kuva batangira amasomo yabo mu mezi atandatu ashize. Bavuga ko iki kibazo bagishyikirije abayobozi babishinzwe […]
Dore abakinnyi 25 beza cyane mu kinyejana cya 21
Ikinyamakuru ESPN cyateje impaka zikomeye cyane mu banyamupira baba abo ku mbugankoranyambaga ndetse n’ahandi hose nyuma yo gutangaza amakinnyi 25 ba mbere beza bo mu kinyejana cya 21. Mu byumweru gishize, iki kinyamakuru nibwo cyasohoye urutonde rugibwaho impaka kugeza n’ubu ku bakinnyi 25 babaye beza mu kinyejana cya 21. Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bijya impaka ku […]
Nepal: Umupilote yarokotse impanuka yishe 18 nyuma y’uko ikizuru kitandukanyije n’ahasigaye

Umupilote warokotse impanuka y’indege yahitanye abantu muri Nepal yarokotse nyuma y’uko ikizuru cy’indege (cockpit) kitandukanyije n’igice gisigaye cy’indege amasegonda macye mbere y’uko indege isigaye ifatwa n’inkongi y’umuriro . Captain Manish Ratna Shakya, wenyine warokotse iyi mpanuka yahitanye abantu 18 ku kibuga cy’indege cya Kathmandu, ari kuvurirwa mu bitaro ariko ishami rya BBC muri Nepal ryemeje […]
Arakaze, ni igitangaza aranarenze -Pererezida Biden ashimagiza Kamala Harris
Mu minsi ishize, nibwo byatangajwe ko Perezida Biden yemeye kutazahagararira ishyaka ry’Abademokarate ari naryo abarizwamo nyuma y’igitutu yokejwe n’abo mu ishyaka rye. Mw’ijambo yavugiye mu biro bye muri Maison Blanche byitwa “Oval Office” abakuru b’iki gihugu bakunze gutangiramo ubutumwa ku gihugu mu bihe bidasanzwe yavuze ko impamvu yakuyemo akarenge ari impamvu yo guharira abakiri bato […]
Impamvu ushobora gutakaza ubutaka bwawe n’icyo iteka rishya rya minisitiri riteganya
Ubutaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi, n’amashyamba, bungana na hegitari eshanu kandi bukaba budakoreshwa, bushobora gufatirwa na leta by’agateganyo, nk’uko biteganywa mu iteka rya minisitiri n° 002/moe/24 ryo ku wa 10/07/2024 ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka. Iri teka ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ibidukikije, Valentine Uwamariya, rigamije kubahiriza itegeko rya 2021 ryerekeye ubutaka. […]
Indi nkongi y’umuriro ikaze yibasiye umujyi wa Bukavu
Mu gihe hatarashira ukwezi n’ibyumweru bitatu inkongi y’umuriro yibasiye Bukavu , kuri iyi nshuro nabwo yongeye kuhibasira ndetse inangiza ibitari bicye. Ni inkongi yabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa Gatatu, aho yibasiye igice kinini cy’umujyi nyuma yo kubura ubutabazi. Uretse ibyangiritse, ubuzima bw’umuntu umwe bwarahatakariye. Iyi nkongi yibasiye amazu 25, aherereye muri Quartier ya Cimpunda […]
Perezida Kagame yirukanye Minisitiri Dr Mujawamariya
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, yirukanye ku Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ni we wasohoye itangazo rimwirukana mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu. Iryo tangazo rivuga ko ukwirukanwa kwe gushingiye “ku byo agomba kubazwa akurikiranweho”. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibyigeze byerura […]
Tshisekedi yibasiye Perezida Ruto amuhora u Rwanda
Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yibasiye mugenzi we Dr William Ruto wa Kenya, amushinja gucunga nabi gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ahubwo akabogamira ku Rwanda. Tshisekedi yabigarutseho ubwo yavugiraga mu kiganiro cyateguwe n’ikigo Brookings Institution cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ikiganiro cyagarutse ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
U Burusiya buravuga ko indege z’intambara z’ u Bwongereza zabujijwe kuvogera ikirere cyabwo
Moscow yavuze ko kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Nyakanga, babujije indege eshatu za gisirikare z’Abongereza kurenga imipaka y’u Burusiya hejuru y’Inyanja Yirabura. Minisiteri y’Ingabo mu itangazo ryayo yavuze ko sisitemu zo kugenzura ikirere zabonye indege nyinshi hejuru y’Inyanja Yirabura zisatora imipaka. Indege y’indwanyi ya Su-27 yoherejwe kugira ngo ibuze indege kurenga imipaka y’u Burusiya […]
Robertinho yageze mu Rwanda – Amafoto

Ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye umutoza wayo mushya Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘ROBERTINHO’ watangajwe muri iyi kipe mu minsi yashize. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane aba-Rayon mu ngeri zose bari babukereye ku kibuga cy’indege aho bari bagiye kwakira umutoza mukuru baherutse gutangaza. Robertinho yageze mu Rwanda nyuma yo […]
Urubyiruko rwo muri Diaspora rwasuye Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’urubyiruko rw’abanyarwanda bagera kuri 43 baba hanze y’u Rwanda (Diaspora), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga, basuye Polisi y’u Rwanda, muri gahunda bagira buri mwaka yo gusura u Rwanda kugira ngo bige umuco n’amateka y’igihugu. Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police […]
Rayon Sports WFC iri mu itsinda muri CAF Champions League
Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cya shampiyona mu bagore mu Rwanda yisanze mu itsinda A mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League mu bagore. Yisanze muri iri tsinda nyuma ya tombora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira […]
Kwifashisha amasazi y’umukara mu gusimbuza bimwe mu biryo by’amatungo byitezweho umusaruro
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kigaragaza ko hari ngamba zihari zishingiye ku bushakashatsi bwo korora inigwahabiri mu kugabanya bimwe mu biribwa by’amatungo nk’inkoko Ni ibyagarutsweho na Dr Hirwa Claire D’Andre ushinzwe amatungo aho avuga ko hari ingamba zigamije kongera umusaruro w’ibihingwa nka soya n’ibigori bigaburirwa inkoko. Muri izi ngamba harimo ko isazi […]
Kenya:Abashyigikiye Leta bahanganye n’abarimo kwigaragambya
Muri Kenya abari mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bahanganye n’itsinda ry’abigaragambya babushyigikiye ryavutse nyuma y’ibyumweru by’imyigaragambyo muri iki gihugu. Abantu babarirwa mu magana bigabije umurwa mukuru wa Nairobi batwika ipikipiki y’umwe mu bashyigikiye Perezida William Ruto uru rubyiruko rukomeje gusaba ko yegura. Igisirikare cya Kenya cyagabye ingabo zo guhosha imyigaragambyo ubu yibanze ku kibuga cy’indege […]