Moscow yavuze ko kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Nyakanga, babujije indege eshatu za gisirikare z’Abongereza kurenga imipaka y’u Burusiya hejuru y’Inyanja Yirabura.
Minisiteri y’Ingabo mu itangazo ryayo yavuze ko sisitemu zo kugenzura ikirere zabonye indege nyinshi hejuru y’Inyanja Yirabura zisatora imipaka.
Indege y’indwanyi ya Su-27 yoherejwe kugira ngo ibuze indege kurenga imipaka y’u Burusiya kandi iyi ndege y’indwanyi yamenye ko izo ndege z’u Bwongereza ari indege ya RC-135 ndetse n’indege ebyiri z’indwanyi za Typhoon.
Iri tangazo rivuga ko izo ndege eshatu zahindukiye ziva ku mupaka nyuma yo kubona Su-27 izisatira.
“Indege y’u Burusiya yagarutse amahoro ku kibuga cy’indege iwayo. Nta kurenga ku mipaka ya Leta y’u Burusiya byabayeho”.
Urugendo rw’indege ya Su-27 y’u Brusiya ngo rwakozwe “hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga ikoreshwa ry’ikirere hejuru y’amazi adafite nyirayo, itarenze inzira z’indege cyangwa ngo yegere indege z’igihugu cy’amahanga mu buryo bwazishyira mu kaga”.
Hagati Aho ariko nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency, abayobozi b’u Bongereza ntibaratanga ibisobanuro.


