img_20240725_172655__1000_x_600_pixel_.jpg

Aba DASSO bashya bahawe umukoro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari habereye umuhango wo kwinjiza mu rwego rwa DASSO abasore n’inkumi baturutse mu turere 12 .

Abanjiye mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ( DASSO) bari bamaze amezi atatu mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari bakaba bavuga ko bagiye gukora akazi kandi bubahiriza amategeko bifashishije ubumenyi bakuye mu mahugurwa bahawe .

Niyonzima Chadrack, ni umwe mu binjijwe mu rwego rwa DASSO uvuga ko azakora akazi yubahiriza amategeko.

Ati:”Mu mezi atatu maze mpugurwa nahuguriwe kurinda umutekano w’abaturage ndetse no gukorera igihugu cyanjye .Akazi kanjye niteguye kagakora neza kandi ntawe mputaje .”

Ayinkamiye Antoinette ni umwe mu bakobwa binjijwe mu rwego rwa DASSO,asaba abakobwa bagenzi be kwitinyuka bakitabira kujya muri urwo rwego .

Ati:”Aya mahugurwa agiye kudufasha gukorana na bakuru bacu dusanze mu kazi,turengera abaturage tunarengera ikiremwa muntu ”

Ayinkamiye akomeza agira ati:”Icyo nabwira abakobwa,ni ukwitinyuka bagatanga umusanzu wabo bakorera igihugu. Hari abatekereza ko ibi tubamo ,ari ibintu bikomeye ariko ntacyo wageraho utavunitse .”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana mu Ijambo yagejeje ku binjijwe mu rwego rwa DASSO yabasabye gufasha inzego z’ibanze guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda ariko anabasaba kuzakorera mu mucyo akazi kabo .

Ati:” Aba DASSO bashoje aya mahugurwa, turabashimira amahitamo meza mwagize ariko nagira ngo mbonereho kubabwira ko abanyarwanda babategerejeho byinshi.Muzarangwe n’ikinyabupfura , gukorana umurava ,kurangwa n’ubunyangamugayo , gukorera hamwe no kuba abanyakuri no gukora byose mu ishema ry’abanyarwanda .”

Minisitiri Musabyimana yabasabye ubufatanye n’inzego z’ibanze,abasaba gufatanya n’abaturage mu kwesa imihigo itandukanye bahiga.

Yabijeje ko hakomeza gushakishwa ubushobozi kugirango hazamurwe imibereho ya DASSO ikarushaho kuba myiza.

img_20240725_172655__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240725_172712__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240725_172647__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240725_172702__1000_x_600_pixel_.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *