Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 wa Kaminuza nkuru mu gihugu cy’u Burundi, mu ishami ry’icyongereza baratabaza bavuga ko inzara ibageze ku buce.
Barasaba ko bahabwa icyiciro cya mbere cy’inguzanyo ya buruse’Boursse’ kuko batarabona aya mafaranga kuva batangira amasomo yabo mu mezi atandatu ashize. Bavuga ko iki kibazo bagishyikirije abayobozi babishinzwe ariko ibintu bikaba bitarakemuka.
Aba banyeshuri bose hamwe barenga 23, bemeza ko kuva muri Gashyantera bagitangira amasomo, bagiye bagorwa no gukurikirana amasomo kuko babuze amafaranga bifashisha, gusa abafite imiryango yishoboye bagiye bakomeza amasomo.
Umwe ati: “Twaganiriye n’abashinzwe ishami ry’ibaruramari ari naryo rishinzwe kubikurikirana icyo gihe baduhaye ibyangombwa byo kuzuza tubirangije turabitanga. Nyuma batubwiye gutegereza, ariko n’ubu twarahebye.”
Yavuze ko kandi ko uku gutinda kwishyura inguzanyo yatanzwe, bituma aba banyeshuri babaho nabi.
Ati: “Twasinyanye amasezerano na banyiri resitora, ariko tuza kubageramo amafaranga menshi baraduhagarika. Banyiri amazu baraturambiwe ndetse bamwe barirukanwa bajya gushakisha ahandi bacumbika.”
Abayobozi bo muri kaminuza y’Uburundi bavuganye n’itangazamakuru, bavuga ko bazi iby’icyo kibazo , icyakora, bagaragaza ko urutonde rw,aba banyeshuri rwatanzwe bitinze bityo ntibabone umwanya uhagije wo kubikurikirana ariko ngo bagiye kubyihutisha.


