maxresdefault-37.jpg

Nepal: Umupilote yarokotse impanuka yishe 18 nyuma y’uko ikizuru kitandukanyije n’ahasigaye

Sangiza iyi nkuru

Umupilote warokotse impanuka y’indege yahitanye abantu muri Nepal yarokotse nyuma y’uko ikizuru cy’indege (cockpit) kitandukanyije n’igice gisigaye cy’indege amasegonda macye mbere y’uko indege isigaye ifatwa n’inkongi y’umuriro .

Captain Manish Ratna Shakya, wenyine warokotse iyi mpanuka yahitanye abantu 18 ku kibuga cy’indege cya Kathmandu, ari kuvurirwa mu bitaro ariko ishami rya BBC muri Nepal ryemeje ko avuga kandi ashobora kubwira abo mu muryango we ko “ameze neza”.

Abashinzwe ubutabazi babwiye BBC ko bageze ku mupilote igihe inkongi y’umuriro yasatiraga ikizuru cy’indege yari arimo.

maxresdefault-37.jpg

“Yari afite ikibazo cyo guhumeka kuko igikingira umuyaga cyari gifunguye. Twamennye idirishya duhita tumukuramo, ” uyu ni umuyobozi mukuru wa Polisi muri Nepal, Dambar Bishwakarma.

Yongeyeho ati: “Yari afite amaraso mu maso igihe yatabarwaga ariko twamujyanye mu bitaro mu buryo ashobora kuvuga.”

Minisitiri ushinzwe iby’indege za gisivili muri Nepal, Badri Pandey, yasobanuye uburyo indege yahise ihindukira ireba iburyo mu buryo butunguranye ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege, mbere yo kugwa mu gice cy’uburasirazuba bw’umuhanda w’indege.

Amashusho ya CCTV yerekana indege igurumana hakurya y’ikibuga cy’indege mbere y’uko igice cyacyo kigwa mu kibaya kiri kure yaho.

Pandey ati: “Yakubise kontineri iri aho ikibuga cy’indege kirangirira … noneho, igwa hepfo.” “Icyakora, cockpit, yagumye imbere muri kontineri. Uku ni ko kapiteni yarokotse.”

f975acd0-49e2-11ef-9ce5-a57359336879.jpg.webp

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko kontineri y’imizigo yakoreshwaga n’isosiyete ya kajugujugu yaho mu kubika ibikoresho byayo byo kuzibungabunga.

“Ikindi gice cy’indege cyaguye hafi aho gicikamo ibice. Agace kose kari kure y’ahantu ikizuru cyaguye kafashwe n’inkongi y’umuriro kandi ibintu byose birashya ”, nk’uko Pandey akomeza avuga.

Nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Nepal, ngo uyu mupilote “yarokowe mu minota itanu nyuma y’impanuka” kandi “yagize ubwoba bwinshi ariko ntiyari yataye ubwenge”.

Imbangukiragutabara y’igisirikare yahise imujyana mu bitaro.

photo-of-the-pilot-who-survived-the-saurya-airlines-plane-v0-iqowhfqd3jed1.webp

Nk’uko umuyobozi w’ibitaro, Dr. Meena Thapa, abitangaza ngo yakomeretse mu mutwe no mu maso kandi vuba aha azabagwa kugira ngo bavure amagufwa yavunitse mu mugongo.

Thapa yatangarije BBC ati: “Twavuye ibikomere ku bice bitandukanye by’umubiri we, arimo gukurikiranwa mu gice babagiramo.”

Igihugu cya Nepal cyakunze kunengwa kubera umutekano muke w’ingendo zo mu kirere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’intebe wa Nepal, KP Sharma, yasuye ibitaro, aho yahuye n’abagize umuryango w’umupilote.

0b722ad0-49e3-11ef-9ce5-a57359336879.jpg.webp

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Umuyobozi w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Tribhuvan yavuze ko isuzuma rya mbere ryerekanye ko indege yahagurutse yerekeza mu cyerekezo kitari cyo.

Niraula yatangarije BBC ati: “Ikimara guhaguruka, yahindukiye yerekeza iburyo, mu gihe yagombaga gukata ibumoso”.

Muri Mutarama 2023, byibuze abantu 72 baguye mu mpanuka y’indege ya Yeti Airlines byaje kuvugwa ko yatewe n’abapilote bayo bibeshye baca amashanyarazi.

Ni yo mpanuka yahitanye abantu benshi muri Nepal kuva mu 1992, ubwo abantu 167 bose bari mu ndege ya Pakistan International Airlines bapfuye ubwo yagwaga hafi y’ikibuga cy’indege cya Kathmandu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *