gtsm5nyxqaavs39.jpg

Robertinho yageze mu Rwanda – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye umutoza wayo mushya Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘ROBERTINHO’ watangajwe muri iyi kipe mu minsi yashize.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane aba-Rayon mu ngeri zose bari babukereye ku kibuga cy’indege aho bari bagiye kwakira umutoza mukuru baherutse gutangaza.

Robertinho yageze mu Rwanda nyuma yo kurangizanya na Rayon Sports kugira ngo ayigarukemo nk’umutoza mukuru.

Uyu mutoza wubatse ibigwi muri Rayon Sports yagarutse muri iyi kipe nyuma y’uko yari amaze iminsi adafite akazi ko gutoza asanzwe akora.

Biteganyijwe ko Robertinho arahita atangira akazi ke muri Rayon Sports aho arakomeza imyitozo yitegura Rayon Day bazakinamo na Azam FC yo muri Tanzania.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo si mushya muri Rayon Sports kuko muri 2019 yayihesheje igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ndetse anayifasha kugera kure mu mikino nyafurika.gtsm5nyxqaavs39.jpggtsknwcxeaakjz4.jpgcopy_of_gtsknwbwiaaopof.jpggtsnbalwyaayk58.jpggtsknwaw4aawjap.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *