Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko icyemezo cye ndetse n’icyemezo cya guverinoma ari ukuzana amahoro ku “kiguzi icyo ari cyo cyose” mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’itumanaho rya perezidansi. Ibi yabitangarije mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cyigenga cy’Abanyamerika gifite icyicaro i Washington kitwa “The Brookings Institution” .
Perezida Félix Tshisekedi mu ijambo rye mu biganiro ku mbogamizi igihugu cye gifite yagize ati: “Twiyemeje kuzana amahoro ku kiguzi icyo ari cyo cyose, kubera ko nta mahoro, nta terambere ryabaho.”
Perezida Tshisekedi yongeye gushimangira ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatewe n’u Rwanda n’abo yise abaterabwoba barwo ba M23.
Yifashishije iki kiganiro cyabereye kuri internet yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku “ruhare rwayo” mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Yasabye ko abayobozi ba Amerika b’ubu n’abazaza gushishikazwa cyane na DRC kubera ko “turi inshuti kuva kera, dusangiye indangagaciro zimwe zo kubahiriza icyubahiro cya muntu, umudendezo na demokarasi.”
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi yasobanuye ingamba ze kugira ngo igihugu kibashe kungukirwa n’umutungo kamere gifite.
Ati: “Nyuma yo gusuzuma amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni ikibazo cyo kwibanda ku bucukuzi butanga inyungu no gutunganyiriza amabuye y’agaciro mu gihugu kugira ngo habeho akazi n’inganda. Ibi bijyana no gutandukanya ubukungu bwa Congo no guteza imbere ubuhinzi.”
Muri ibyo biganiro kandi, Perezida wa Congo yashimangiye kurwanya ruswa ndetse no guteza imbere kwihangira imirimo mu rubyiruko n’abagore.
“Urubyiruko ni igishoro nyamukuru cyacu. Mu 2100, Abanyekongo ntibazaba batandukanye n’Abanyamerika. RDC, n’abaturage bayo, ingano yayo ndetse n’umutungo wayo, ni igisubizo ku bibazo bikomeye byugarije ikiremwamuntu ubu…..”
Ikigo cya Brookings cyashinzwe mu 1907, ni kimwe mu bigo bimaze igihe kandi bikomeye muri Amerika, aho kizobereye gukora ubushakashatsi mu bukungu, imiyoborere, politiki y’ububanyi n’amahanga n’iterambere.



One Response
Twiyemeje kuzana amahoro ku kiguzi icyo ari cyo cyose – Tshisekedi
Ariko FATSHI wowe intambara urayizi, uzajye Sake cyangwa kanyabayonga niba gutera ikompora rimwe, uzijyana wowe wenyine mu mishyikirano na Makenga, naho ikiguzi cyo ntacyo kuko nta ngabo ugira, nawe ntabuyobozi ushoboye. Kuvuga igifaransa gusaaaaa kitagira content