Rayon Sports WFC iri mu itsinda muri CAF Champions League

Sangiza iyi nkuru

Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cya shampiyona mu bagore mu Rwanda yisanze mu itsinda A mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CAF Champions League mu bagore.

Yisanze muri iri tsinda nyuma ya tombora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga i Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Muri iyi tombola Rayon Sports WFC yisanze mu itsinda A hamwe na CBE FC yo muri Éthiopie, Yei Joints Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets FC na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.

Itsinda B ryo ririmo Simba Queens FC yo muri Tanzania, PVP Buyenzi y’i Burundi, Minnows FAD FC yo muri Djibouti na Kawempe Muslim FC yo muri Uganda izakina Rayon Sports WFC ku Munsi w’Igikundiro.

Aya matsinda agizwe n’amakipe yo mu gace ka CECAFA aho azabanza yesurane hagati yayo mu mikino izabera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva tariki 18 Kanama kugeza tariki ya 4 Nzeri 2024.

CAF Champions League mu bagore ikinwa n’amakipe atandatu gusa. Amakipe ane ni azaba aya mbere mu bice bine by’umugabane azabanza guhataniramo, ari byo CECAFA irimo Rayon Sports yo mu Rwanda, UNAF, UNIFFAC na WAFU.

Izi kipe enye ziziyongeraho Mamelodi Sundowns yatwaye igikombe cy’umwaka ushize ndetse n’indi kipe imwe izakira irushanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *