Kuri uyu wa Kane, Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa / Gombe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo rwasubukuye urubanza ruregwamo uwahoze ari perezida wa komisiyo yigenga y’amatora (CENI), akaba Umuhuzabikorwa w’ihuriro rirwanya ubutegetsi, Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, hamwe n’abandi 24 bareganwa bakurikiranyweho ibyaha by’intambara, kugira uruhare mu bikorwa byo kwigomeka ku buyobozi no kugambanira igihugu.
Imbere y’urukiko, Eric Nkuba uzwi ku izina rya Malembe, yongeye kwemera uruhare rwe nk’umwe mu bashinze AFC. Mu ijwi rituje, yavuze ko na we yari umucuruzi. Abajijwe imiterere y’ubucuruzi bwe, yanze gusubiza ibibazo bijyanye no kugurisha intwaro cyangwa indege.
Ati “Corneille Nangaa ni umunyapolitiki. Nanjye ndi umunyapolitiki. Ntabwo ndi umusirikare ”. Icyakora, abajijwe niba yaritabiriye inama mu Rwanda ku bijyanye no kwigarurira uturere twa Kivu y’Amajyaruguru, yemeye ko iyo nama yabereye i Rutshuru, mu rugo rwa General Makenga, Umugaba Mukuru wa M23.
Eric Nkuba yasobanuye neza ishingwa n’intego za AFC. Ku bwe, AFC yashingiwe i Nairobi hagati y’amashami ya politiki ya Twiraneho, M23, na we na Corneille Nangaa nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Yashimangiye ko Corneille Nangaa ahuza M23 na Twiraneho, ashimangira ko M23 itapfuye kandi ko ikomeje gukora n’amashami ya yo ya politiki na gisirikare.
Abajijwe ku bijyanye n’inkunga y’u Rwanda kuri M23, Nkuba yasubije ati: “Nari i Rutshuru, nta Banyarwanda nabonye. Ariko muri FARDC, hari Abanyarwanda. Ku ruhande rwa FARDC, FDLR iragaragara.”

Umushinjacyaha wa gisirikare yashinje Nkuba icyaha cy’ubugambanyi, asubiza ati: “Ntabwo nagambaniye igihugu cyanjye. Ndashaka gushyiraho demokarasi.” Nkuba abajijwe n’umucamanza ku bijyanye no gukoresha urugomo mu guhirika inzego, yakomoje kuri ruswa n’urukozasoni rw’imiyoborere mibi, avuga ko AFC yashizwe kugira ngo izane demokarasi.
Nkuba yasobanuye neza intego za AFC agira ati: “Intego ya AFC ntabwo ari ukuguma muri Kivu y’Amajyaruguru, ahubwo ni ugufata igihugu cyose no kugera i Kinshasa. Intego ntabwo ari ugucamo igihugu ibice, ahubwo ni ugufata ubutegetsi i Kinshasa. AFC nta nyungu ifite mu gufata Goma cyangwa Butembo, ahubwo Kinshasa. ”
Iburanisha ry’uyu munsi risa nk’iryagaragaje intego za AFC n’uburyo bukoreshwa mu kugera ku ntego zayo. Amagambo ya Eric Nkuba ngo yerekanye ukuntu iyi dosiye iremereye.


