Indi nkongi y’umuriro ikaze yibasiye umujyi wa Bukavu

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hatarashira ukwezi n’ibyumweru bitatu inkongi y’umuriro yibasiye Bukavu , kuri iyi nshuro nabwo yongeye kuhibasira ndetse inangiza ibitari bicye.

Ni inkongi yabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa Gatatu, aho yibasiye igice kinini cy’umujyi nyuma yo kubura ubutabazi.

Uretse ibyangiritse, ubuzima bw’umuntu umwe bwarahatakariye.

Iyi nkongi yibasiye amazu 25, aherereye muri Quartier ya Cimpunda ku muhanda wa Makasi Elila ho mu mujyi wa Bukavu uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ibi byatumye umwe mubagizweho ingaruka zibyabaye, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 55, yahise afatwa n’indwara y’umutima ako kanya ibintu bye biri guhira mu mazu, ahita y’itaba Imana.

Ni nyuma y’uko kandi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, i Bukavu nabwo amazu agera ku icumi ndetse arenga yahiye arakongo, kandi ahiramo ibintu byinshi birimo n’ibyagaciro, nk’uko byavuzwe n’abaturiye i bice byo mu mujyi wa Bukavu ahabereye icyo gikorwa.

Ubutabazi bufasha kuzimya umuriro muri ibyo bice ntibwigeze buboneka muri izo nkongi zose, ahanini ngo biva ku mihanda mibi, nk’uko ubuyobozi bw’i Ntara bwagiye bubigarukaho kenshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *