Pariki y’igihugu y’ibirunga ibumbye urusobe rw’ibinyabuzima byiganjemo ingagi zo mu birunga, igiye kwagurwa mu rwego rwo kuziha ubuhumekero.
Ni umushinga uri kwigwaho ukeneye ingengo izafasha muri ibyo bikorwa nkuko byatangajwe na Kaliza Belise, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere(RDB) mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017.
Muri uyu mwaka hateguwe igikorwa cyiswe Gala Dinner kizakusanywamo amafaranga azifashishwa mu kwagura iki cyanya, kizabera muri Kigali Convention Center, ahi abahanzi barimo The Ben bazataramira abantu b’ingeri zitandukanye.
Kaliza ati “Uyu mushinga ntabwo wakwitabwaho n’amafaranga yinjira avuye ku ngagi zonyine, niyo mpamvu twegera abafatanyabikorwa kugira ngo tubumvishe ko ari umushinga wagutse kandi ugirira akamaro Umunyarwanda uwo ari we wese.”
Akomeza avuga ko izi ngagi zikomeje kwiyongera, akaba ariyo mpamvu zigomba guhabwa ahantu ho kororokera; u mwanya w’ubuhumekero y’aho ziba n’abaturage.

Urugero atanga ni uko kuva mu mwaka wa 2009 hatangira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, aya mazina amaze guhabwa abana 239, mu gihe ingangi u Rwanda rufite zizwi neza amazina n’imiryango ziigera kuri 308.
Mu mwaka ushize hakozwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kwifasha mu bikorwa byo kwita ku bukerarugendo, hakusanywa miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga ari kuri konti ya RDB mu mutungo wa leta.
Uretse gukusanya ubushobozi bw’iki gikorwa, hagiye kurebwa aho izagurirwa n’ibijyanye n’ibikenewe byose.
Amafaranga yinjizwa mu bikorwa by’uburerarugendo bwo gusura ingagi avaho 10% ashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturage, ayandi agakoreshwa mu kuzibungabunga.
Uyu mwaka ingagi zizitwa izina ni 19. Ni igikorwa kizaba kibaye ku nshuro ya 13, giteganyijwe tariki ya 1 Nzeri 2017.
Amateka ya Pariki y’ibirunga
Urubuga Wikipedia rwerekana ko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Irimo Ingagi zo mu misozi cyangwa zo mu birunga. Yemejwe bwa mbere mu mwaka wa 1925. Muri icyo gihe yari agace gato hagati y’ibirunga bya Kalisimbi, Bisoke na Mikeno.
Niyo pariki nkuru y’igihugu yashinzwe bwa mbere muri Afurika. Mu mwaka wa 1929 yongerewe ubunini kuko yahise ifata ubutaka bw’ u Rwanda ndetse na Congo Mbiligi ariyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uyu munsi. Icyo gihe yahise igira ubuso bwa 8090 km² , ibyo byakozwe mu rwego rwo kuyihinduramo Park Albert yacungwaga n’abakoloni b’Ababiligi dore ko ari nabo bakoronizaga ibyo bihugu byombi.
Nyuma y’uko Congo ibonye ubwingenge mu 1960 ndetse n’U Rwanda mu 1962, Pariki y’Ibirunga yahise icikamo ibice bibiri, buri gihugu kigira agace gicunga, ku ruhande rw’U Rwanda iyo pariki yahise itangira kugabanuka ubunini kuko abaturage batangiye kuyisatira bashaka aho gutura no guhinga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 1967 yabaye intangiriro y’ubushakashatsi ku ngagi bw’ Umunyamerikakazi wabaye ikirangirire mu bushakashatsi bw’ibidukikije, Diana Fossey bitaga Nyiramacibiri.
Akigera muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yahise atangiza ikigo cy’ubushakashatsi yise Karisoke Research Centre, hagati ya Karisimbi na Bisoke. Guhera ubwo, igihe cye kinini yagifataga muri pariki, kandi akeshwa kuba yarahesheje agaciro ingagi zo mu Rwanda, asaba ko zitabwaho ku rwego mpuzamahanga.
Nyiramacibiriyiciwe mu rugo iwe mu mwaka w’1985, ahambwa muri pariki y’Ibirunga hafi y’ikigo cy’ubushakashatsi yari yarashinze.
Pariki y’Ibirunga yaje kubamo umutekano mucye ubwo hatangiraga urugamba hagati y’abahoze ari ingabo z’U Rwanda n’ingabo za FPR- Inkotanyi.
Ibikorwa by’umutekano mucye byarakomeje bitewe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe bacengeraga baturutse muri Congo ihana imbibi n’U Rwanda mu majyaruguru. Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byahagaritswe mu 1999 n’ingabo z’u Rwanda.
Iyi pariki irimo urusobe rw’ibinyabuzima nk’ibimera ndetse n’inyamaswa.
Mu rwego rw’ isi, iyi pariki izwi cyane ku ngagi zo mu misozi (Gorilla beringei). Izindi nyamaswa z’inyamabere zigaragara muri iyi pariki ni: Inguge zo mu bwoko bw’ inkima (Cercopithecus mitis kandti); inzovu (Loxodonta africana); impyisi z’amabara zo mu bwoko bwa Crocuta n’ impongo (Tragelaphus scriptus).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi pariki kandi irimo inzovu n’ubwo ari nke. Harimo amoko 178 y’inyoni, byibura 13 muri yo na 16 y’ibisanira byayo akaba ari yo aboneka cyane mu birunga no mu misozi ya Rwenzori.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


