Perezida w’inzibacyuho wa Gabon azaba umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2025 mu gihugu cye? Brice Clotaire Oligui Nguema ntiyigeze agaragaza imigambi ye ku bijyanye n’aya matora.
Ariko hari amajwi asaba Jenerali wakuye Ali Bongo ku butegetsi kwiyamamaza. Urugero ni ijwi ry’umunyamabanga wa kabiri muri guverinoma ya Gabon.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, Alexandre Barro Chambrier yashimye ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Jenerali Oligui Nguema mu gihe cy’inzibacyuho. Kandi yiyemeza ko ishyaka rye, Rassemblement pour la Patrie et la Modernité, rizashyigikira kandidatire y’umukuru w’igihugu wa Gabon uriho ubu, igihe cyose byaba ngombwa.
Itegeko ngenga ry’inzibacyuho ryemerera Brice Oligui Nguema kwiyamamaza. Uyu mugabo amaze iminsi atembera mu bice bitandukanye by’iguihugu bigaragarira bamwe nko gutegura ikibuga cyo kwiyamamaza.
Bwiza.com


