Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo wapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere 29 Nyakanga 2024.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 nibwo amakuru y’incamugongo y’uko Dorimbogo yapfuye yamenyekanye, aho byatangajwe ko yazize uburwayi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa iwabo muri Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo akagari ka Kibogora mu mudugudu wa Munini.
Uyu muhango wo kumusezeraho witabiriwe n’inshuti ze zaturutse ahantu hatandukanye ndetse n’umuryango we. Muri uyu muhango hagarutsweho ubuzima bwe yabayemo hano ku isi.
Dorimbogo yamenyekanye bwa Mbere muri 2022 ubwo yagiranye ikiganiro n’umuyoboro wa Youtube witwa Rose Tv. Ni ikiganiro cyabanjirije ibindi byose yakoze byatumye yamamara, abantu benshi baramumenya kandi baramukunda.


