Umukinnyi wa filime Erica yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya wari ugezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erica Chantal Ash yapfuye azize indwara ya Kanseri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 46 y’amavuko yamenyekanye muri filime nka ‘Survivors Remorse’, yapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uko umuryango we wabitangaje.

Umuryango w’uyu mukinnyi wa Filime watangaje urupfu rwe mu itangazo bashyize hanze, aho ryagiraga riti: ”Umuryango wa Erica Ash ubabajwe no kubamenyesha amakuru mabi y’urupfu rwe. Yapfuye azize kanseri yari amaze imyaka ibiri ahanganye nayo. Yapfiriye mu rugo akikijwe n’umuryango we”.

Umukinnyi wa filime Erica Ash wapfuye yagiye amenyekana muri filime nyinshi nka filime y’urwenya y’uruhererekane yitwa ”The Real Husbands of Hollywood’ yakinanye n’ibyamamare nka Kevin Hart, Nick Cannon hamwe n’umuhanzi Nelly.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *