R.Kelly yajuririye ibihano yahawe muri 2023

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye mu muziki nka R.Kelly yasabye ko yakurirwaho igihano cy’imyaka 20 yakatiwe muri 2023 ubwo yahamwaga n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’imyaka 14.

Uyu muhanzi umaze imyaka muri gereza atangaza ko yajuririye ibi bihano kubera ko we asanga binyuranyije n’amategeko ahana ibyaha muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri 2022 ni bwo urukiko rukuru rwa North Carolina rwahamije R. Kelly ibyaha byo gufata ku ngufu, abakobwa bataruzuza imyaka 18 bagera muri 4 hamwe n’abagore babiri. Yahise akatirwa imyaka 30 y’igifungo.

Iki gihano yagikatiwe ariko anari kuburana i Chicago aho yarakurikiranyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa hakiyongeramo kuba yarashinjwaga gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14. Mu 2023 ni bwo urukiko rukuru rwa Chicago rwemeje ko uyu muhanzi R.Kelly ahamwa n’iki cyaha ndetse ahita akatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Nyuma y’igihe akatiwe azira gukinisha umwana filime z’urukozasona kuri ubu yamaze gusaba urukiko rw’ikirenga rw’Amerika ko yakurirwaho iki gihano.

Jennifer Bonjean wunganira R.Kelly yabwiye CNN ko impamvu bagejeje iki cyifuzo mu rukiko ari uko yakatiwe binyuranyije n’amategeko, aho yagize ati: ”Robert yasabye gukurirwaho igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe binyuranyije n’amategeko.”

Uyu munyamategeko yakomeje agira ati: ”Icyaha yahamijwe cyabaye mu 1999 mbere y’uko hajyaho itegeko rihana abakoresha abana filime z’urukozasoni. Iri tegeko ryashyizweho mu 2003 hashize igihe kinini ibyo bibaye. Ntabwo yarakwiriye kubihanirwa kuko binyuranyije nibyo amategeko abivuga kuko ibyo yabikoze kera iryo tegeko ridahari”.

Robert Sylvester Kelly ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku izina rya R.Kelly. Yahoze ari umwe mu bubashywe ku Isi, gusa ibye bikaza kujya irudubi nyuma yaho yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana n’abakobwa n’abagore yari amaze igihe akurikiranyweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *