Burundi: Urwego rw’iperereza rurashinjwa gushimutira umugenzi ku kibuga cy’indege

Sangiza iyi nkuru

Mu Burundi hari umuryango utabariza umwe muri bo bavuga ko washimuswe ubwo yageraga i Bujumbura avuye mu gihugu cya Kenya.

Bavuga ko hashize ibyumweru bibiri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye hashimutiwe mwenewabo, kugeza n’ubu bataramenya icyo yazize.

Uyu mugabo ngo yari agarutse mu Burundi avuye muri Kenya. Umuryango we urasaba ko bamenyeshwa aho afungiye ndetse n’impamvu yamufashe.

Uyu muryango wavuze ko uwashimuswe, yitwa Jean Eloi Ndacayisaba watawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024 ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura, avuye muri Kenya.

Jean Eloi yafatiwe ku kibuga cy’indege ahagana mu ma saa yine n’iminota 25.Abagiye kumwakira ku kibuga cy’indege ngo ntibamubonye ariko bagahamya ko yari yabahamagaye ababwira ko yamaze kuhagera ava mu ndege.

Kugeza uyu munsi, ngo telefoni ye igendanwa ntishobora gucamo.

Uyu muryango uvuga ko babaririje hose no mu mazu atandukanye ya Bujumbura, ariko ntibamubona. Hakaba hacyekwa ko rero yaba yarafashwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *