Muri Afrika y’Epfo ingwe yateye ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere

Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika y’Epfo, atangaza ko umusirikali umwe, ubarizwa mu ngabo zirwanira mu kirere yagabweho igitero n’ingwe, mu gihe yari muri sport yirukanka. Undi, umusivili nawe ukorera muri icyo kigo, yahuye n’ingwe mu gihe yarimo agendagenda hafi y’aho izo ngabo zikambitse. Burigadiye Jeneral Donavan Chetty, yabwiye ikinyamakuru BBC ko aba bagabo […]

Rutsiro: Abakorera muri Congonil barinubira kutagira ubwiherero rusange

Abakorera mu i santere y’ubucuruzi ya Congonil mu karere ka Rutsiro barinubira ko nta bwiherero rusange buyirangwamo. Bamwe mu baganiriye na BWIZA batangaje ko ubuyobozi busa nk’aho bwabirengagije, kuko imyaka iciyemo ari myinshi baremeye kububakira ubwiherero rusange ariko uko imyaka ishira indi igataha, bose babirenza ingohe. Uyu twahinduriye izina tukamwita Maniragaba, acururiza mu i santere […]

Musanze: Hari abacukura zahabu mu mirima y’abaturage batabyumvikanyeho na ba nyirayo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, baravuga ko babangamiwe n’imirima yabo yibasiwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo butemeranyijweho. Abenshi babangamiwe, ni abo mu mirenge ya Muhoza na Gacaca mu Karere ka Musanze aho batabaza ubuyobozi ngo bubakize aba bacukuzi. Aba ba nyiri imirima bavuga ko birimo kubateza igihombo gikomeye. Abigabije ubucukuzi bw’aya mabuye, […]

CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yahagaritswe amezi 12 adatoza

Umutoza mukuru wa Police HC, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yahawe ibihano byo kumara amezi 12 adakandagira mu kibuga n’amande y’ibihumbi 200 by’Amanyarwanda azira kwikura mu kibuga. Ibi bihano yabifatiwe n’ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki “Handball” mu Rwanda [FERWAHAND], kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024. Ibi yabikoze mu mukino wa nyuma wa Kamarampaka “PlayOffs” wahuje […]

Nigeria: Ibihumbi by’abaturage byigabije imihanda bamagana imibereho ihenze

Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kanama 2024, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi byahagurukiye kwamagana ibiciro bihanitse n’imiyoborere mu gihugu gituwe kurusha ibindi bya Afurika, nk’uko bivugwa n’ababyiboneye . Abigaragambyaga bigaragambirije i Abuja, umurwa mukuru w’ubucuruzi, Lagos, no […]

Kurya ibitunguru bibisi byongera imigendekere myiza mu gutera akabariro

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kikongera imbaraga. Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi […]

M23 yitandukanyije n’imyanzuro u Rwanda na RDC bafatiye i Luanda

Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23, kuri uyu wa Kane ryatangaje ko ritarebwa n’imyanzuro abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC baheruka gufatira mu nama yabereye i Luanda, bijyanye n’uko ritigeze riyitabira. Ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bahuriye i Luanda, mu nama ya […]

Liverpool: Uheruka kwica abana bivugwa ko akomoka mu Rwanda yagejejwe mu rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umuhungu w’imyaka 17 yashinjwe mu rukiko na polisi ya Merseyside ibyaha bitatu by’ubwicanyi, ibyaha icumi byo gushaka kwica no gutunga ibikoresho bityaye . Kuri uyu wa Kane, uyu musore udashobora gutangazwa amazina ye kubera impamvu zemewe n’amategeko, yitabye urukiko rw’ibanze rwo mu Mujyi wa Liverpool ruzwi nka Liverpool […]

Donald Trump yikomye umunyamakuru wamuhase ibibazo atabanje kumubaza uko amerewe

wqwDonald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye umunyamakuru watangiye kumuhata ibibazo atabanje kumubaza uko amerewe. Yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho umunyamakuru umwe yateruye amubaza niba afite icyizere ko abirabura bazamutora kandi yaragiye abibasira. Ni mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 kuri Televiziyo ya ABC […]

U Rwanda rugiye kwakira indi Nama Mpuzamahanga ikomeye

Kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, u Rwanda ruzakira ihuriro ngarukamwaka ryita ku biribwa muri Afurika (AFSF), rihuza abayobozi b’Isi, ba rwiyemezamirimu, abashakashatsi, ibigo by’iterambere, n’imiryango y’abahinzi . Aba bose bazahurira mu Rwanda bagamije guharura inzira iganisha ku guhindura gahunda y’ibiribwa muri Afurika. Inama y’uyu mwaka, ifite insanganyamatsiko igira iti: […]

Tanzaniya iranengwa uburyo yimura abatuye mu byanya ndangamurage

Umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (human right watch) watangaje ko hashize igihe hari ubushyamirane hagati y’abayobozi bo mu gihugu cya Tanzaniya, n’umuryango w’abimukira bazwi ku izina ry’aba Masayi. Ubwo bushyamirane rimwe na rimwe bukaba bwarahitanye abantu, nyuma y’uko guverinoma itangije gahunda yo kwimura abantu bagera ku bihumbi mirongo inani na bibiri(82000) mu mwaka wa […]

Umuryango w’Abibumbye urashima agahenge kemeranyijwe mu biganiro bya Luanda

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 31 Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye, wishimiye itangazo rya Angola ryo ku wa Kabiri ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byemeye agahenge kagomba gukurikizwa kuva ku itariki ya 4 Kanama. Intambara ihuza ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, Loni ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda, mu ntara ya […]

Burundi: Urwego rw’iperereza rurashinjwa gushimutira umugenzi ku kibuga cy’indege

Mu Burundi hari umuryango utabariza umwe muri bo bavuga ko washimuswe ubwo yageraga i Bujumbura avuye mu gihugu cya Kenya. Bavuga ko hashize ibyumweru bibiri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye hashimutiwe mwenewabo, kugeza n’ubu bataramenya icyo yazize. Uyu mugabo ngo yari agarutse mu Burundi avuye muri Kenya. Umuryango we urasaba ko bamenyeshwa aho […]

Musanze: Mudugudu na Mutekano bibye Frw miliyoni 60 y’abaturage batorokera muri Uganda

Abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Twivane mu bukene’ rikorera mu murenge wa Busogo w’akarere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma yo gukusanya abarirwa muri Frw miliyoni 60 yari kubafasha gutanga mituelle de SantĂ© bikarangira aburiwe irengero. Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu kagari ka Kavumu, muri Busogo. Abaganiriye na RBA bashyira […]

Kenya: Umuntu wa Mbere yagaragaweho ubushita bukomoka ku nkende

Igihugu cya Kenya cyatangaje ko umuntu wa Mbere yanduye icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende. Amakuru avuga ko uyu muntu wakoraga urugendo ava muri Uganda ajya mu Rwanda anyuze muri Kenya. Inzego z’ubuvuzi muri Kenya zivuga ko ingendo nyinshi z’abaturage hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ziteje ibyago bikomeye ku ikwirakwira ry’iyi ndwara mu […]

Tshisekedi bihwihwiswa ko arembejwe n’umutima arwariye i Bruxelles

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yagiye kwivuriza. Ni amakuru ibiro bya Tshisekedi byemeje mu itangazo byasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga. Ni Tshisekedi wari utegerejwe mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo, aho […]

Umuco wo gukaraba intoki ari uko hadutse ibyorezo wakemanzwe

Ubushakashatsi bugaragaza ko cyo kimwe no kurwanya ibindi byorezo byadurira mu gukoranaho, ubusanzwe gukaraba intoki ni kimwe mu bwirinzi bwo kugikumira. Abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere isuku n’isukura, bagaragaje ko umuco wo gukaraba intoki n’isuku muri rusange wajya witabwaho mu bihe byose, aho kubishyiramo imbaraga ari uko hadutse indwara z’ibyorezo. […]

Korea ya Ruguru yiteguye kongera kuganira na USA iby’intwaro kirimbuzi Trump natsinda

Koreya ya Ruguru irashaka gufungura ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi na Amerika mu gihe Donald Trump yakongera gutorerwa kuba perezida kandi akaba arimo gukora ku ngamba nshya zo kuganira, nk’uko umudipolomate mukuru wa Koreya ya Ruguru uherutse guhungira muri Koreya y’Epfo yabitangarije Reuters. Guhunga kwa Ri Il Gyu aturutse muri Cuba byatangajwe mu makuru ku […]

Maroc: Umwami yahaye imbabazi abasaga 2400 barimo abanyamakuru bamwibasiraga

Umwami Mohammed VI wa Maroc yababariye abarimo abanyamakuru Taoufik Bouachrine, Omar Radi and Soulaimane Raisouni, muri gahunda yo gutanga imbabazi ku mfungwa 2,476 zari zarakatiwe nkuko byemezwa n’ubutegetsi. Ibi byabaye mu gihe umwami Muhammed VI wa Maroc yizihizaga imyaka 25 amaze ku ngoma. Itegeko nshinga rya Maroc riha umwami uburenganzira bwo kubabarira cyangwa kuvanaho ibihano. […]

Premier League yahannye Manchester City

Ubuyobozi bwa Premier League itegura shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Bwongereza bwafatiye ibihano ikipe ya Manchester City bitewe n’amakosa yakoze mu myaka 2 ishize yo gutuma habaho gutinda gutangira kw’imikino. Ku wa Gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2024 nibwo Premier League yafatiye ikipe ya Manchester City ibihano bitewe nuko yagiye ituma habaho gutinda gutangira ku […]

Hashobora kuboneka ikindi gitotsi muri guverinoma ya Perezida Ruto

Hashobora kuboneka ikindi gitotsi kuri guverinoma ya Perezida William Ruto nyuma y’uko akuyeho umushinga w’itegeko ry’imari muri uyu mwaka, biturutse ku myigaragambyo yatwaye ubuzima bw’abantu. Ni nyuma y’uko kandi urukiko rw’Ubujurire rwa Kenya kuri uyu wa gatatu, rwatangaje ko itegeko ry’igihugu rya 2023 rijyanye n’imari, rinyuranyije n’itegeko nshinga. Imishinga y’itegeko irebana n’imari ishyikirizwa inteko ishinga […]

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanyomoje MONUSCO

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) bwatangaje ko iki gihugu n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yerekeye guhagarika imirwano. MONUSCO yabitangaje nyuma y’inama ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC ku wa Kabiri w’iki cyumweru bahuriyemo i Luanda, ku buhuza bwa Angola. Ni inama yari igamije […]