Umuryango w’Abibumbye urashima agahenge kemeranyijwe mu biganiro bya Luanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 31 Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye, wishimiye itangazo rya Angola ryo ku wa Kabiri ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byemeye agahenge kagomba gukurikizwa kuva ku itariki ya 4 Kanama.

Intambara ihuza ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, Loni ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa DRC yongeye kubura mu mpera za 2021.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Stéphane Dujarric, mu kiganiro n’abanyamakuru i New York yagize ati: “Uburyo bwihariye bwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano buzashimangirwa kubera iyo ntego kandi ubutumwa bwacu bwo kubungabunga amahoro muri DRC (MONUSCO) bwagaragaje ko bwiteguye gushyigikira ubu buryo, dukurikije inshingano z’Umuryango w’Abibumbye.”

Iri tangazo ryo guhagarika imirwano ryatangajwe ku wa Kabiri mu nama ya kabiri y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, bahujwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda.

Dujarric yakomeje agira ati: “Turizera ko aya masezerano azagira uruhare mu gushyiraho uburyo bwo gukemura amakimbirane hagati ya DRC n’u Rwanda ndetse no kwemerera abavanywe mu byabo gusubira mu ngo zabo. Twongeye gushimangira ko dushyigikiye uwo muhate uyobowe na Perezida wa Angola, binyuze mu nzira ya Luanda, kandi turashishikariza impande zombi kubahiriza ibyo ziyemeje mu kugarura amahoro n’umutekano muri DRC, ”

Guhagarika imirwano bigomba gutangira gukurikizwa mu gicuku cyo ku itariki ya 4 Kanama, nyuma y’agahenge k’ubutabazi kubahirijwe igice gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *