Umutoza mukuru wa Police HC, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yahawe ibihano byo kumara amezi 12 adakandagira mu kibuga n’amande y’ibihumbi 200 by’Amanyarwanda azira kwikura mu kibuga.
Ibi bihano yabifatiwe n’ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki “Handball” mu Rwanda [FERWAHAND], kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024.
Ibi yabikoze mu mukino wa nyuma wa Kamarampaka “PlayOffs” wahuje iyi kipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police HC n’iy’Ingabo z’Igihugu, APR FC; wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 ubera ku kibuga cya Kimisagara, aho amakipe yombi yagombaga gutanguranwa imikino 2 muri 3.
Kubera iyo myitwarire itaragaragaye neza yaje gutuma ikipe ya Police HC ihita iterwa mpaga n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda.
Bijyanye n’iyo myitwarire, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ryaje gufata umwanzuro wo gutera mpaga Police muri uyu mukino ariko ivuga ibindi inzego zibishinzwe zikirimo kubisesengura neza.
Mu itangazo FERWAHAND yashyize hanze kuri uyu munsi, yatangaje ko Police HC yahanishijwe amande y’ibihumbi 500 Frw, mu gihe umutoza wayo CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yahagaritswe amezi 12 atitabira ibikorwa ibyo ari byo byose by’uyu mukino.
Muri iri tangazo bagize ati: “Hashingiwe kuri raporo ya komiseri w’umukino wa mbere wa play-offs wahuzaga ikipe ya Police HBC na APR HBC tariki ya 29/06/2024; aho ikipe ya Police HBC yikuye mu kibuga bakanga kugisubiramo bitandukanye n’amahame, amategeko n’indangagaciro za siporo n’abasiporitifu muri rusange haba muri Handball no mu yindi mikino;”
Turabamenyesha ko hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Ikipe ya Police HBC Kubera yananiwe kubahiriza amategeko asanzwe agenga amarushanwa ihanishijwe amande y’amafaranga angana n’ibihumbi Magana atanu (500,000Frw) y’u Rwanda.
2. Nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byabaye hashingiwe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga umukino wa Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano; turabamenyesha ko Umutoza mukuru w’ikipe ya Police Handball Club Bwana CIP (Rtd) Antoine NTABAGANYIMANA ahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya Handball byose hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi Magana abiri (200,000Frw) y’u Rwanda.



One Response
CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine yahagaritswe amezi 12 adatoza
Uwo CIP yitwaye nkumusiviri kabisa. Yagombaga kwirukanwa muri ENP rwose