Nyuma y’igitaramo umuririmbyi Dr Jose Chameleone yakoze ku cyumweru tariki ya 20 Kanama, yahise yibasirwa n’uburwayi bukomeye ku buryo nyuma yo kuririmba yahise yerekeza mu bitaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi yari amaze iminsi micye agarutse mu gihugu cya Uganda, avuye mu bitaramo yaramazemo iminsi azenguruka imijyi itandukanye yo muri Australia.
Amakuru aturuka ku nshuti za hafi z’uyu muhanzi avuga ko ubu burwayi bwe bwamukomeranye nyuma y’igitaramo the MTN Mobile Money concert cyabaye ku cyumweru, cyabereye Wankulukuku.
Igitaramo kirangiye uyu muhanzi yafashwe n’uburwayi ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya, atabanje no guca mu rugo rwe.
Uyu muhanzi yitangarije ubwe ko yabanje gufatwa n’umuriro nyuma akaza kubabara mu ngingo zose z’umubiri bikaba ngombwa ko ahita ajyanwa kwa muganga, ariko asaba ko yajyanwa iwe agakurikiranwa n’abaganga ari mu rugo rwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi yibasiwe n’ubu burwayi mu gihe biteganyijwe ko hari igitaramo azaririmbamo tariki ya 09 Nzeli kizabera I Dubai.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com


