Serivisi y’ubuvuzi bw’impyiko izatangwa no ku banyamahanga bazivuriza mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima, itangaza ko kuva mu Rwanda hazanwa Serivisi zo guhabwa impyiko mu buryo buzwi nka Transplant, abari bakeneye iyo serivisi barayihawe kandi bikorwa neza.

Iyi minisiteri ivuga ko abantu bagera kuri 32 bahawe iyi serivisi mu mwaka ushize wa 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Sabin uyiyobora.

Ubwo yatangizwaga mu Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize, iyi serivise yatangiye ihabwa abantu batatu bari bafite ibibazo by’impyiko mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Yatangirijwe mu Rwanda nyuma y’uko Guverinoma yari imaze kohereza abarwayi 70 mu bindi Bihugu aho byatwaye asaga miliyoni 800 FRW.

Ayo mafaranga ahanini yagenderaga mu bintu byinshi bisaba ubushobozi buhanitse, burimo amafaranga y’ingendo, aho bazacumbika, ayo kwishyura muri serivisi z’ubuvuzi ndetse n’izindi bahabwa zo kubitaho nyuma yo gukorerwa operasiyo, hakiyongeraho n’igiciro nyirizina cyo gushyirwamo impyiko.

Kuba iyi serivisi yarazanywe mu gihugu kandi, nanone byakuyeho imbogamizi zo kubona uko abakorewe iyi operasiyo bakurikiranwa nyuma yo kugaruka mu Gihugu cyabo.Amakuru avuga kandi ko muri Gashyantare, abarwayi bari bafite ikibazo gikomeye cy’impyiko, bahawe ubu buvuzi bwo guterwamo impyiko bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé.

Minisitiri Sabin, avuga ko iyi serivisi izakomeza kugenda inozwa ndetse bikaba binitezwe ko hari abazaturuka mu bindi bihugu baje kuyishakira mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *