Minisitiri Gasore,yagarutse kuri gahunda yo kwishyura ikiguzi kingana n’urugendo rwakozwe

Sangiza iyi nkuru

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nibwo Urwego Ngenzuramikorere ‘RURA’ rwatangaje ko kugirango abagenzi by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali badakomeza kuremererwa n’ ibiciro bidahwanye n’ikiguzi cy’urugendo bakoze, hari gutegurwa uburyo umugenzi yazajya yishyura igiciro cy’urugendo rungana n’intera yakoze.

Muri Werurwe 2024 n’ubundi , uru rwego rwatangaje ko rwatengushywe n’ikoranabuhanga ryagombaga kwifashisha mu gukemura ikibazo cy’abakora izi ngendo, ariko batanga icyizere ko mu mezi atatu ikibazo kizaba cyavugutiwe umuti.

Byari byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho ibiciro no kubigenzura muri RURA, Norbert Kamana, ubwo yari mu Kiganiro Waramutse Rwanda icyo gihe.

Yabitangaje kandi nyuma y’uko ibiciro by’ingendo abagenzi bishyura byari byazamutse bitewe n’uko Leta yakuyeho nkunganire yabishyuriraga.

Muri Nyakanga, ubwo ni ukuvuga mu kwezi gushize , nibwo iyo gahunda yo kwishyura ikiguzi cy’urugendo yakabaye cyarashyizwe mu bikorwa bijyanye n’igihe cyari cyatanzwe ariko iyo ugeze ahategerwa imodoka zitwara abagenzi rusange, usanga nta cyahindutse kuri ibyo biciro.

Mu gushaka kumenya ibirambuye aho iyi gahunda yaba igeze , BWIZA yavuganye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, maze avuga ko bakibikurikirana ko igihe nikigera bizatangazwa.

Ati: ” Turimo kubikoraho igihe cyo kubishyira mu bikorwa nikigera tuzababwira.”

Mu gihe iyi gahunda yo kunoza ibiciro izaba ishyizwe mu bikorwa, byitezwe ko nta mugenzi uzongera kwishyura amafaranga yose y’aho Bus igarukira mu gihe we aviramo mu nzira.

Urugero;ubusanzwe nk’umugenzi uteze imodoka ya Nyabugogo-Kanombe ariko akaba afite gahunda yo kuviramo Rwandex, icyo gihe yishyura amafaranga yose yo kuva Nyabugogo ugera Kanombe.

Mu gihe bizaba byamaze gushyirwa mu buryo, uwo mugenzi azajya yishyura amafaranga angana no kuva Nyabugogo ugera Rwandex aho kwishyura urugendo rwose rwa Nyabugogo-Kanombe.

Kugeza ubu n’ubwo iyo gahunda itarashyirwa mu bikorwa, bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA, bashima ko ikibazo cy’imirongo muri za gare abagenzi bategeramo imodoka, cyakemutse, icyakora abazitegera mu nzira bagasaba ko nabo batekerezwaho kuko zibageraho zuzuye bikabasaba gutegereza umwanya munini.

Umwe ati:”Nk’ubu njyewe iyo ngiye ku kazi binsaba guhagarara umwanya munini ntegereje imodoka kuko akenshi zihagera zuzuye, nyamara iyo ngiye muri gare mpita nyibona. Abategera mu nzira natwe ni ukudutekerezaho.

Ibibazo by’ingendo rusange byari byarabaye agatereranzamba mbere y’uyu mwaka ndetse no mu ntangiro zawo, aho abagenzi bamaraga umwanya munini bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe.

Ni ikibazo cyakemutse nyuma y’uko bitanzweho umucyo n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu nama y’umushyikirano 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *