Rusizi: Abayobozi b’amatorero barasabwa kwigisha no kuri gahunda zo kwiteza imbere

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’itorero ‘Zion temple celebration center’ mu karere ka Rusizi buvuga ko inyigisho amadini n’amatorero yigishaga mu bihe byashize wasangaga zibanda ku by’umwuka gusa, ubu bakaba basabwa kwigisha abantu uburyo bwo kwiteza imbere aho gutegereza inkunga zizava ikantarange.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo kumurikira abakirisitu abapasiteri bashya 8, barimo abagabo 4 n’abagore babo, ku cyumweru tariki ua 20 Kanama 2017.

Umushumba muri iri torero mu karere ka Rusizi, Pasiteri Sebineza Salomon Félix wari uyoboye uyu muhango, Yabibukije guhindura imyumvire y’abakirisitu bazayobora, bakababwira kwiteza imbere kuko amadini n’amatorero yaje mbere mu Rwanda yakomeje kugendera ku nyigisho z’abakoloni bababwira ibyo kujya mu ijuru bakirengagiza uko imibereho yabo igomba kumera mbere yo kurijyamo.

Agira ati “izi nyigisho zaraturemaje, ziratudindiza ku buryo na n’ubu hari abakirambirije ku mfashanyo z’abo bakoloni ariko izo twigisha uyu munsi ni ugukora cyane tukibeshaho, tugakura amaboko mu mifuka tugakora aho kumara igihe kirekire dusenga gusa twibwira ko Imana izatumanurira Manu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ntabwo turi mu gihe cya Manu, igihe cya Manu cyararangiye, turi mu gihe cyo gukora tugatungwa n’ibivuye mu mbaraga zacu kugira ngo haboneke amafaranga yo kubaka insengero n’ibindi bikorwa by’iterambere, tuve mu butindi tube abakire ku mubiri, ariko bitatwibagije no gukomeza kuzura umwuka wera.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko bishimira kuba buzuje urusengero rufite agaciro k’amafaranga arenga 154.000.000, ubu bafite intego yo kubaka amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza uko ubushobozi buzaboneka, bakazanashyiraho Radiyo na Televiziyo muri aka karere.

Pasiteri Mugirasoni Claudette, umwe mu bimitswe usanzwe ari n’umucuruzi mu mujyi wa Rusizi, avuga ko ubukene ari kimwe mu bikurura amakimbirane mu miryango, akaba agiye kwigisha abagore gukora bagateza imbere ingo zabo.

Ati “’turashaka kwigisha abagore kugira uruhare rufatika mu kuzamura ingo zabo bakora bakiteza imbere kuko ubukene buri mu bitera ingo gusenyuka. Basengere ingo zabo ariko banazikorere kugira ngo amasengesho ajyane n’imibereho myiza y’ingo zacu’’

Ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gihundwe iri torero rifitemo icyicaro, Nyirahabimana Béatirece, yashimiye imbaraga amadini n’amatorero ahakorera ashyira mu gufasha umurenge kuzamura abaturage ba wo, ashimima iyi ntego yo guharanira ubukire burambye iri torero rishyize imbere, asaba abakirisitu gutahiriza umugozi umwe kugira ngo ibyo biyemeje byose bajye babigeraho nta nkomyi.

Itorero Zion temple ryageze mu karere ka Rusizi ku wa 15 Werurwe muri 2008. Rimaze kugira abakirisitu hafi 800.000 biganjemo urubyiruko, ngo bigatanga icyizere cy’ingufu mu minsi iri imbere mu kuzamura itorero n’uturere twa Rusizi na Nyamasheke rizaba rikoreramo kuko i Nyamasheke ritarahagera.

Nyirahabimana Béatrice ushinzwe irangamimerere nibibazo byabaturage mu murenge wa Gihundwe iri torore ryubatsemo yashimye uruhare rwaryo mu iterambere ryabaturage buyu murenge.
Nyirahabimana Béatrice ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gihundwe

Abahawe ubupasiteri bahabwa amabwiriza yibyo abaturage babategerejeho.
Abahawe ubupasiteri bahabwa amabwiriza y’ibyo abaturage babategerejeho

Abahawe ubupasiteri bibukijwe kubwira abo bashinzwe ko igihe cya manu cyarangiye. Abakirisitu basabwe gushyigikira abayobozi babo bashya kugira ngo na bo babashe kubageza ku itezambere bifuza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *