Tshisekedi yishimiye agahenge, yiyemeza kutazigera abura mu biganiro bya Luanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishimiye ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika imirwano hagati y’ingabo za RDC na M23, yiyemeza ko igihugu cye kutazigera kibura mu biganiro bya Luanda.

Ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama Tshisekedi yakiriye i Kinshasa mugenzi we João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezida Lourenço yageze i Kinshasa akubutse i Kigali, aho ku Cyumweru gishize yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabwiye itangazamakuru ko Lourenço na Tshisekedi bishimiye kuba ingabo za RDC na M23 barashoboye guhagarika imirwano nk’uko babisabiwe mu nama y’abakuru ba dipolomasi yabereye i Luanda ku wa 30 Nyakanga.

Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva ku wa 4 Kanama, banashimangira umuhate wabo wo kugira ngo aka gahenge kubahirizwe ndetse kanashyirwe mu bikorwa n’impande zose zakemeranyije. ”

Ba Perezida Tshisekedi na Lourenço kandi ngo basabye ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego gushakira ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC igisubizo kirambye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC kandi yavuze ko Tshisekedi yagaragaje ko Guverinoma y’igihugu cye yiteguye gukomeza kuba muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda bigamije guhosha amakimbirane.

Ati: “Perezida wa Repubulika yagaragaje ko Guverinoma ya RDC yiteguye kugaragara mu byiciro byose bya gahunda y’ibiganiro bya Luanda, ku buhuza bwa nyakubahwa João Lourenço”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *