Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Dr Badr Abdelaaty na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu Mbere basuye ahari kubakwa ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa mu cyanya cy’ubuvuzi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro .
Biteganyijwe ko ibi bitaro byatangiye kubaka mu 2021 bizatwara miliyoni 20$, bizatanga ubuvuzi ku ndwara z’umutima bizaba bifite abaganga b’inzobere bavura ibijyanye no kwipfundika kw’amaraso bikunze gutera ibibazo birimo sitoroke, umutima ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kubaga umutima ndetse n’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima.
Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga biteganyijwe ko ibi bitaro bizatangira gukorerwamo mu 2026 ariko impande zombi zasabye ko imirimo yakwihutishwa bikazatangira gukorerwamo mbere y’igihe.
U Rwanda na Misiri byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku birebana n’imiti ndetse n’ubuvuzi, aho Misiri yageneye Leta y’u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bw’umutima bifite agaciro ka miliyari 4.4 (Miliyoni 3.3 US$) bizifashishwa mu kigo cya My Heart Centre kivura umutima.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yavuze ko indwara z’umutima zihangayikishije muri Afurika. Yagize ati: “Ni ibitaro byihariye by’inzobere mu kuvura umutima.Twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye nk’ahavurirwa abana, abagore bikagera ahavurirwa umutima ariko ibi bitaro byo bizajya bivura umutima gusa. Bivuze ko gukomera kwabyo utabisanga ahandi.”
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, yashimiye u Rwanda ku bikorwa by’ubuvuzi bw’indwara z’umutima rukomeje guteza imbere.
Yagize ati: “Ibyo bikoresho n’iyubakwa ry’ikigo ubwacyo nizera ko kizafasha mu kugera ku ntego ya Perezida Kagame yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika bitarenze 2030.”
Indwara zifata umutima ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi ku Isi, zihitana abagera kuri miliyoni 17.9 buri mwaka, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye cyita ku buzima (WHO).
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko indwara zitandura harimo iz’umutima zihariye 44% by’impfu mu Rwanda.


