U Rwanda na Eswatini byinjiye mu mikoranire ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Eswatini kuri uyu wa Kabiri byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano; ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’igorora ndetse n’ivanwaho rya visa ku badipolomate.

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wayobowe na Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami Mswati III wa Eswatini.

Umwami Mswati ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yanitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama.

Perezida Paul Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro, yamushimiye kuba yaraje kwifatanya n’Abanyarwanda muri uriya muhango.

Ati: “Twanyuzwe no kuhaba kwanyu. Uru ruzinduko rurashimangira ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti kandi tugomba guharanira gukomeza muri uwo mujyo, ikindi umubano wacu ukagera kure.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba mu myaka yashize abayobozi ba Eswatini n’ab’u Rwanda barakoreye ingendo mu bihugu byombi ari “umusingi wo kubakiraho”.

Yunzemo ati: “Mu Rwanda twiteguye gusangira n’abafatanyabikorwa n’inshuti nka Eswatini ubunararibonye bwacu mu rugendo rwo kwiyubaka kw’Igihugu cyacu.”

Umwami Mswati III mu ijambo rye yashimiye Perezida Kagame kubera ubwuzu we n’itsinda ry’abamuherekeje bakiranwe mu Rwanda, ashimangira ko banyuzwe.

Ati: “Nyakubahwa Perezida, ndagushimira ko watumiye Ubwami bwa Eswatini mu birori byo Kurahira2024 kandi byagenze neza cyane. Imbyino gakondo n’akarasisi ka gisirikare byari biteye ubwuzu”.

Mswati III kandi yashimiye Perezida Kagame ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagenze neza ndetse n’ubwitabire bwayo, avuga ko byerekana icyizere afitiwe.

Ni Mswati wamwifurije “gukomeza kugeza igihugu ahisumbuyeho cyane.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *