Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akanaba umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasuye iyi kipe mu myitozo mbere y’uko yesurana na Azam FC mu mpera z’iki cyumweru.
Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC i Shyorongi ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka akanaba Umuyobozi w’akanama ngishwanama ka APR FC, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Nta byinshi APR FC yigeze itangaza ku mpanuro aba ba Jenerali bombi bahaye abakinnyi, gusa iyi kipe yababwiye ko “Kudushyigikira Kwanyu bisobanuye byinshi juri twe. Bidutera ishema, ishyaka, umuhate n’umurava umunsi ku munsi, bigatuma dukora cyane nta kujenjeka.”
Ku Cyumweru gishize nyuma y’uko APR FC yari imaze gutsindwa na Azam FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, Gen Mubarakh Muganga yijeje abakunzi b’iyi kipe ko izasezerera iriya kipe yo muri Tanzania 110%.
Ati: “Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera inaha izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi ba yo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho.”
Umukino wo kwishyura APR FC isabwa gutsinda kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.


