Nk’uko ibindi bihugu by’ Afurika byifashisha ikoranabuhanga mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ,igihugu cya Senegal nacyo cyamaze gushyira mu kirere nanosatellite, yakozwe kandi igatezwa imbere n’abashakashatsi bo muri Senegal mu bufatanye n’abashakashatsi b’Abafaransa.
Iyi satellite ya Senegal yiswe “Gainde” bisobanura intare mu rurumi rwa wolof rukoreshwa muri Senegal.
La liberation dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi satellite ya mbere yarashwe mu kirere n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, ifite ingano ya sentimetero 10 ku mpande zose kandi ntirengeje kilogramu imwe :Ni nanosatellite (nko kuvuga agasatelite gato).
Iyi satellite yamaze kohereza ibimenyetso byayo bya mbere bivuye mu kirere nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi. Ibi byatumye abashakashatsi b’ikigo cy’igenzura ib’ikirere cya Diamniadio, bishimira intambwe yatewe, ndetse bigaragaza ishema rya Perezida Bassirou Diomaye Faye.
Nkuko Prezida wa Senegal yabyanditse ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Iyi ntambwe ni umusaruro w’imyaka itanu y’akazi katoroshye k’abashakashatsi bacu, kandi ni intambwe ikomeye mu nzira yo kugera ku kwigenga mu ikoranabuhanga.”
Bwiza.com


