Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pele Stadium cyatumye imikino y’amakipe arimo Rayon Sports yigizwa imbere kitagakwiye kuba cyaranabayeho, na mbere y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangira kugishakira igisubizo.
Umujyi wa Kigali uheruka kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) urimenyesha ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri Kigali Pele Stadium, kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.
Ibyo byabaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 saa 18:00 z’umugoroba.
Uyu mukino n’undi wagombaga guhuza Gasogi United na Marines FC byabaye ngombwa ko ihindurirwa amasaha yari kuberaho, yigizwa imbere.
Umujyi wa Kigali nyuma yo kotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga wanditse ku rubuga rwawo rwa X ko iki kibazo kitananiranye, uti: “kirimo gushakirwa umuti urambye”.
Wunzemo uti: “Uyu munsi moteri dufite muri Kigali PelĂ© Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone uko bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina nijoro.”
Umujyi kandi wavuze ko watumije moteri ifite ubushobozi busabwa, ikazagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X asubiza Umujyi wa Kigali, yavuze ko kiriya kibazo na mbere y’uko kiba kitajagombye kuba cyarabaye.
Ati: “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.
Moteri yo kuri Kigali Pele Stadium usibye kudatanga urumuri ruhagije, hari n’ubwo yajyaga yizimya bikaba ngombwa ko imikino yo ku matara ihagarara.


