Igitutu cya P. Kagame cyatumye Umujyi wa Kigali ushaka indi moteri yo gucanira KPS ikubagahu

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Kigali wemeje ko washatse moteri yo gucanira Kigali Pelé Stadium, mu gihe iyo watumije itaragera mu Rwanda.

Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwafashe nyuma yo kunengwa na Perezida Paul Kagame wagaragaje ko ikibazo cya moteri icanira iriya Stade cyatumye imikino yagombaga kuyikinirwaho nijoro yigizwa imbere kitagakwiye kuba cyaranabayeho, na mbere y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangira kugishakira igisubizo.

Umukuru w’Igihugu mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa X yabwiye Umujyi wa Kigali ati: “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Mu busanzwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavugaga ko moteri isimbura itacyaka neza izaboneka mu mezi atatu ari imbere.

Icyakora nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu avuze kuri kiriya kibazo, Umujyi wa Kigali wahise wihutira gushaka indi moteri nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo, Emma Claudine.

Yabwiye ikinyamakuru IGIHE ati: “Twatumije Moteri nshya ariko twasanze tutayitegereza ngo igere i Kigali. Muri iyi minsi amakipe yifuza gukina nijoro yahakinira kubera ko hari indi moteri twashatse tuzaba twifashisha. Imikino izakomeza gukinwa nk’ibisanzwe.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko impamvu yo gutinda gutumizaho Moteri kandi Nyanama y’Umujyi yaremeje kuyigura muri Werurwe uyu mwaka, ari ukubera ko amafaranga yo kuyitumizaho yagombaga kuva ku ngengo y’imari ya 2024-2025.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *